Mugihe  ibihuha ku ibura ry’ umuhanzi n’ umurwanashyaka ukomeye w’ ishyaka RNC ,Ben Rutabana bikomeje  guhangayikisha abanyarwada,  Inyenyeri News Group ikomeje kwoherezwa amakuru n’abantu batandukanye barimo abo mu ishyaka RNC, FDU na RUD URUNANA bakaba badusabye kuyasangiza abanyarwanda .

Ben Rutabana yaba ari amahoro ?

Nimba ari amahoro yatumaze impungenge akatubwira ati : nimuhumure ndahari !

1.” Ben …yarabuze a month ago…”

2.” …Yari amaze kushwana na Kayumba…”

3.” Kuko Kayumba yicishije anafatisha abasikikare barenze 200…”

4. “Ben bamufashe agiye muri DRC… kureba abasirikare bacitse ku icumu”

5.” Kayumba ngo abimenye aramufatisha, kugirango atamutwara abasirikare”

6. “RNC itangira kuvuga ngo Ben ni umuhezanguni wanga abahutu, ngo bamwirinde”

7.” …Kugirango bamwangishe abandi”

8.” RNC yakomeje kuvuga ko batamufashe, …ko ashobora kuba yarafashe na RUD URUNANA ngo ya FDU”

9. “RUD …nayo yabihakanye ivugako itafashe Ben, kandi batari ingabo za FDU”

10.” ….abayoboke ba RNC bacitsemo ibice bikomeye – igice kurimo JP wo ku Itahuka warakaye, uri kubaza aho Ben ari – kugeza ubu yanze gusubira ku itahuka – ikindi gice ni ikirimo Dick – aka ALI uri gukwiza ibihuha ngo Ben ….yakoze umutwe we wa gisirikare ntago bazi aho ari – ngo agamije kwica abahutu”

11.”Kayumba byamushobeye …kuko abantu bo muri RNC bamuvuyeho ari benshi cyane cyane abasirikare n’abatutsi…”

Ikindi   gikomeje guhangayikisha abaduha ayo makuru barimo n’ abadusaba guceceka ngo tudakoma rutenderi bagira bati ” muramenye -ni ikibazo cy’ ishyaka RNC nimureke  bakivugire” ; ni ukuntu amakuru y’ ibura ry’ uyu muhanzi w’ umunyarwanda ukunzwe cyane yamenywe akanavugwa  na “Peter Mahirwe “ A.K.A Tom Ndahiro mbere ya benshi muri bagenzi be , hakaba harabuze uwatumara impungenge amwiyama , agaragaza ko uwo “Peter Mahirwe ” abeshya cyangwa ko ibyo avuga ari ugushotora kudafite ishingiro nkuko asanzwe abikora !

…Aha umuntu ntiyavuga ko hari ikibazo   ?

Inyenyeri News Group

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/image-49.jpg?fit=308%2C164&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/image-49.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSLATEST NEWSMugihe  ibihuha ku ibura ry’ umuhanzi n’ umurwanashyaka ukomeye w’ ishyaka RNC ,Ben Rutabana bikomeje  guhangayikisha abanyarwada,  Inyenyeri News Group ikomeje kwoherezwa amakuru n’abantu batandukanye barimo abo mu ishyaka RNC, FDU na RUD URUNANA bakaba badusabye kuyasangiza abanyarwanda . Ben Rutabana yaba ari amahoro ? Nimba ari amahoro yatumaze impungenge akatubwira...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE