Umugororwa yarashwe agerageza gutoroka gereza ya Musanze arapfa

CIP Sengabo Helary, umuvugizi wa RCS

Umugororwa wari afingiye muri gereza ya Musanze ku cyaha cyo konona imyaka y’ abaturage yarashwe ‘ umucungagereza arapfa.

Ahagana mu ma saa kumi n’ imwe igice kuri uyu wa Gatandatu tariki 11Werurwe 2017 nibwo umugororwa witwa Niyitegeka Emmanuel yarashwe.

Umuvugizi w’ urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa RCS, CIP Sengabo Helary yabwiye ikinymakuru Umuryango ko uwo mugororwa yarashwe amaze gusimbuka uruzitiro rw’iyo gereza.

Yagize ati “Byabaye ejo mu ma saa 17: 30 hanyuma yurira gereza arasimbuka agwa inyuma arirukanka, abandi bagororwa bavuza induru abacungagereza baramurasa arapfa”

Niyitegeka akomoka mu karere ka Gakenke, yari yarakatiwe umwaka umwe n’ igice ku cyaha cyo konona imyaka y’ abaturage ku bushake.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/musanze.jpg?fit=540%2C372&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/musanze.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSPOLITICSCIP Sengabo Helary, umuvugizi wa RCS Umugororwa wari afingiye muri gereza ya Musanze ku cyaha cyo konona imyaka y’ abaturage yarashwe ‘ umucungagereza arapfa. Ahagana mu ma saa kumi n’ imwe igice kuri uyu wa Gatandatu tariki 11Werurwe 2017 nibwo umugororwa witwa Niyitegeka Emmanuel yarashwe. Umuvugizi w’ urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE