Umugore wahawe agaciro ninde? utagafite ninde mu Rwanda?
Banyarwanda banyarwandakazi,maze gusoma inkuru ili mu kinyamakuru ikaze iwacu,byanteye kwibaza byinshi ku miyoborere yigihugu cyacu,aho bavuga ko umugore yahawe agaciro.
Ese umugore wahawe agaciro ninde,utagafite ninde?
Ndabaza mwe bategarugoli mwicaye mu nteko ,muhembwa za miliyoni,mwashyiliweho
kuvugira bagenzi banyu aliko balicwa urubozo mugaceceka.
kuwa 30-9-2013,hasohotse inkuru yumutegarugoli polisi yakubise yikoreye agataro
ashoreye umwana winshuke,uwo mutegarugori bimuviramo gupfa,abapolisi bapakira umurambo umwana abireba agenda alira.
Ese kuki mutibaza impamvu abunza ako gataro? ni ukugirango aramuke,ashobore no gutunga umuryango we,.ntabwo nawe yishimiye kwilirwa aterwa amabuye,afite gifasha ntiyabikora.Ubwo se ko mwishe imfubyi ze ziramera zite?Ese ubwo muziko namwe mwabyaye kandi mwabyawe?
Twebwe abagore bo ku kumugabane wibulayi,afulika,amelika,aziya,
Turasaba abategarugoli bicaye mu nteko gufata umwanzuro wo kwamagana akarengane,byabananira bagasezera,kuko umutegarugoli agomba kwimakaza amahoro,uburere bwiza,kurwanya ubusumbane.
Nibalize ziliya ntumwa za rubanda cyane cyane abategarugoli,iyo mubona abana bamwe badashobora kwiga mugaceceka,abashofeli bakaba balira ayo kwalika batagishoboye gutunga imiryango yabo mugaceceka,mugenzi wanyu ingabire nabandi bakaba baborera muli gereza mugaceceka,ibyo mubona ali ubutwali ?
Uliya mutegarugoli wazize ko yicururiza ngo abana be baramuke,akaba ahasize ubuzima,musabwe guhita mufata umwanzuro,ngo kuko agapfa kabuliwe ni impongo.
Muligira ba ntibindeba ngo mukeze ingoma irenganya rubanda rugufi,aliko
Imana izabibabaza.
Ese ko mwabyaye muzi abanyu bazarangiza bate?simbateze iminsi,kuko nyamwanga kumva ntiyanze kubona.
Mukomeze mwuzuze imyanya yo mu nteko, mumaneke akaboko ka ndio bwana aliko amaherezo yanyu ashobora kuzaba nkayayandi yabirengagije amarorerwa ya 1994.
Murakoze.
Mutesi Immaculee
https://inyenyerinews.info/human-rights/umugore-wahawe-agaciro-ninde-utagafite-ninde-mu-rwanda/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/10/Umugore-wu-rwanda.jpg?fit=250%2C201&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/10/Umugore-wu-rwanda.jpg?resize=110%2C110&ssl=1HUMAN RIGHTSBanyarwanda banyarwandakazi,maze gusoma inkuru ili mu kinyamakuru ikaze iwacu,byanteye kwibaza byinshi ku miyoborere yigihugu cyacu,aho bavuga ko umugore yahawe agaciro. Ese umugore wahawe agaciro ninde,utagafite ninde? Ndabaza mwe bategarugoli mwicaye mu nteko ,muhembwa za miliyoni,mwashyiliweho kuvugira bagenzi banyu aliko balicwa urubozo mugaceceka. kuwa 30-9-2013,hasohotse inkuru yumutegarugoli polisi yakubise yikoreye agataro ashoreye umwana winshuke,uwo mutegarugori...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS