Amakuru dukesha The Observer avuga ko umugore wa Nyakwigendera Col. Patrick Karegeya yifuza ko abamuhekuye, amaraso y’ umugabo we azabebere uburingiti bakajya bahora bayiyorosa ndetse akabanabakurikirana mu buzima bwabo.

Isengesho rya Madamu Karegeya yatuye abishe umugabo we

Ndasaba Nyagasani ngo amaraso y’ umugabo wanjye azateze ihahamuka abo bose bamuvukije ubuzima, iri hahamuka rizajye ribafata mu ifunguro ryo mu gitondo, ku manywa na nijoro kugeza igihe bamenyeye ko ayo maraso bamenye bagomba kuyaryozwa.



Aha Leah Kabuto Karegeya yasezeraga bwa nyuma ku murambo w’ umugabo we

Aya magambo y’ agahinda y’ umupfakazi Leah Kabuto ya yatewe n’ umubabaro w’ umugabo umusigiye abana 3 b’ impfubyi.

Umuryango wa Karegeya wababajwe n’ uko yashyinguwe muri Afrika y’ Epfo

Observer yandikirwa muri Uganda yakomeje itangaza ko umuryango wa Nyakwigendera Co. Patrick Karegeya wababajwe no kuba atarashinguye muri Uganda nk’ uko umuryango we wari wabisabye Perezida Museveni ubwo yabakiraga (Umugore wa Karegeya Leah n’ Umubyeyi wa Karegeya Jeanne) I Rwakitura muri Ntara ya Mbarara bagiye kumusaba ko yabafasha bakazashyingura Col. Karegeya muri Uganda.

Yoweri Kaguta Museveni ngo ku giti cye yari yabyemeye, gusa ngo yabasabye ko yabanza akagisha abandi inama, abo si abandi ni u Rwanda.

Ntibwacye kabiri kuko Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga wa Uganda, Fred Opolot yahise ashyira ahagaragara itangazo rigizwe n’ amagambo 76 ryahakanaga ko Karegeya atagomba gushyingurwa muri Uganda kuko ariumunyarwanda ndetse akaba yarapfiriye muri Afrika y’ Epfo.


Gaston Rwaka – Imirasire.com

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/leah_kabuto_karegeye_ubwo_yasezeraga_bwa_nyuma_umurambo_w_umugabo.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/leah_kabuto_karegeye_ubwo_yasezeraga_bwa_nyuma_umurambo_w_umugabo.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSAmakuru dukesha The Observer avuga ko umugore wa Nyakwigendera Col. Patrick Karegeya yifuza ko abamuhekuye, amaraso y’ umugabo we azabebere uburingiti bakajya bahora bayiyorosa ndetse akabanabakurikirana mu buzima bwabo. Isengesho rya Madamu Karegeya yatuye abishe umugabo we Ndasaba Nyagasani ngo amaraso y’ umugabo wanjye azateze ihahamuka abo bose bamuvukije ubuzima, iri hahamuka rizajye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE