Intambara kubwoko bw’ abanyamulenge muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo imaze amezi  atari make ishowe . Muby’ukuri ni intambara muyindi imaze gutwara ubuzima bw’ inzirakarengane zirenga  miliyoni esheshatu nkuko byagiye bigaragazwa mu byegeranyo by’ imiryango itandukanye nka caritas :                                                                  

( https://www.caritas.org/2010/02/six-million-dead-in-congos-war  ). 

Iyo ntambara dusanzwe tuzi ko ari yo kwiba umutungo kamere w’ icyo gihugu, isa nk’ itajya igira iherezo muri Kongo.

Abanyamulenge ni abimukira bagiye gutura Kongo kuva mukinyejana cya 19. Bo banavuga ko bahamaze imyaka irenga 200. Abo bimukira batangiye gutotezwa bikomeye nyuma y’ umushinga w’ itegeko ryashyizweho umukono na  nyakwigendera perezida  Mobutu Sese Seko muri 1971, ubwo yashakaga kworohereza abanyarwanda bahungiye kuri Kongo hagati ya 1959 na 1963 kubona  ubwenegihugu bwa Zaire. Icyo gihe uwo mushinga ntiwavuzweho rumwe, abanyamulenge n’ abanyarwanda batangira kwikomwa kubera imyanya ikomeye bari bamaze kugwiza mubuyobozi bwa Zaire.

Nyuma y’ihirikwa ry’ ubutegetsi bwa Mobutu n’ intambara zakurikiyeho ( 1996-7, 1998-2003), hiyongereyeho isubiranamo rifitanye isano nayo mu Rwanda cyangwa se u Burundi, rishingiye kubwoko ( Hutu -Tutsi ) n’ubutaka hagati y’ abanyekongo bavuga ikinyarwanda  kuburyo umuntu ashobora kutekereza ko ariyo ntandaro y’ itsembabwoko rikorerwa abanyamulenge muri iki gihe ariko nkurikije  ibyo nabwiwe n’ abayobozi bo munzego z’ ibanze mubiganiro bitandukanye twagiranye, ntabwo ari uko biri kuko bemeza ko bagambaniwe na perezida Kagame w’ u Rwanda na perezida Joseph Kabila . Abo basaza bavuga ko bohereje ubutumwa perezida Kagame bamusaba kureka kubica urw‘agashinyaguro.

Bambwiye bati :

 “  Ni byo , niwe ( Kagame)  tuzira.  Afite umugambi wo kutwambura ubutaka bwacu. Twirwanyeho igihe kirekire ariko tumaze kunanirwa. Baradutwikiye, bakorera abagore bacu ibya mfura mbi, banatwicira abana.” 

Abo basaza  bemeza ko hari umugambi wo kumenesha abanyamulenge hakoreshejwe imitwe yitwaje intwaro nka Red Tabara igizwe n’ abashatse guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Petero Nkurunziza  bikabananira ; bakanemeza ko ingabo z’ u Rwanda ziri kubutaka bwa Kongo ariko zikaba zarahawe imyambaro y’ igisirikari cya FARDC, izo ngabo ngo zakwirakwijwe kubwinshi muri Kivu y’ amajyaruguru n’ amajyepfo.  

Mumagambo yabo :

“ Abasirikari b’ u Rwanda bari muri Kongo , bambikwa imyambaro y’ igisirikari cya FARDC. Barahari , banyanyagijwe muri Kivu y’ amajyepfo niy’ amajyaruguru. Dufite impungenge ntabwo tuzi icyo duhishiwe. Tuzi gusa ko perezida Kagame na perezida Kabila bafatanyije mu ukutugambanira . Umushinga wo kutumenesha barawufatanyije. Ntakundi wasobanura ukuntu FARDC iha intwaro imitwe ya  RED Tabara na MAI MAI yoherezwa kudusenyera no kutumenesha !

Abanyamukenge ubu twabaye impunzi mugihugu no mumahanga. Dutuye munkambi  hirya no hino, hari abakiri muri Murambya ariko ni bacye cyane kuko abenshi bavuye mubyabo,  abandi barishwe abandi bahunze akarere.”

“Ntagushidikanya tubona akaboko ka Kigali muri ibi byose. Ambasaderi w’ u Rwanda muri Congo , Vincent Karega akorana na ba maneko  bagira aho bahurira na FARDC.  Abandi bayobozi bafite icyo babazwa kuri aka kagambane ni Azarias Ruberwa, Maitre Moise Nyarugabo, General Padiri Kabano, Col Michael Rukunda twita  Makanika ubu ubarizwa mumisozi ya Minembwe …”

 Biragoye kwemera ko perezida Felix Tshisekedi atamenye aya makuru . Indorerezi n’ abasesenguzi batandukanye bemeza ko yaba nawe akurikiza akanashyira mubikorwa amabwirizwa ahabwa na perezida Kabila kuko ngo ari nta bubasha nyabwo  afite kugisirikari cya Kongo.

Umubyigano wica abaturage  w’ imitwe yitwaje intwaro muburasira zuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo  umaze imyaka irenga makumyabiri  warahindutse inkuru ihoraho. 

Gusa nyuma yo kuganira n’ abasaza bahagarariye abanyamulenge no kwumva ubutumwa bwa Dr. Denis Mukwege bw’ itariki 2 Nyankanga 2020 yamagana abashaka kuremera igihugu cyiswe “ Repubulika ya Kivu”  mugihugu cya Kongo , umuntu  atangira kwisobanurira ibimaze igihe bibera muburasira zuba bwayo  akanibaza ingamba amahanga azafatira iki kibazo ubwo gitangiye kujya ahagaragara.

Noble Marara

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/07/IMG-20200706-WA0016.jpg?fit=960%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/07/IMG-20200706-WA0016.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSLATEST NEWSOPINIONIntambara kubwoko bw’ abanyamulenge muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo imaze amezi  atari make ishowe . Muby’ukuri ni intambara muyindi imaze gutwara ubuzima bw’ inzirakarengane zirenga  miliyoni esheshatu nkuko byagiye bigaragazwa mu byegeranyo by’ imiryango itandukanye nka caritas :                    ...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE