Exclusive: Umugaba Mukuru w’ ingabo z’ u Burundi yarusimbutse 4 mu bamurindaga bahasiga ubuzima

Umugaba Mukuru w’ ingabo za Leta y’ u Burundi, Gen. Maj Prime Niyongabo yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 11 Nzeli 2015 ubwo yavaga mu gace ka Kinanira ariko Imana ikinga akaboko.

 Amakuru yizewe aturuka mu Mujyi wa Bujumbura agera ku Imirasire.com yemeza ko abantu bari mu modoka yo mu bwoko bwa Pick-Up barashe amasasu menshi imodoka ya Gen. Niyongabo bagamije kumwica ariko baramuhusha.
JPEG - 49.7 kb
Ku kiraro cya Muha ahari hategewe Gen. Niyongabo muri iki gitondo

Ayo makuru akomeza avuga ko imodoka ya Gen. Niyongabo yaguye mu mutego w’ abantu bari bamutegeye ku kiraro cya Muha hafi y’ ikigo cya batayo ya 11.

Umukuru wungirije w’igipolisi cy’u Burundi, Gen Godefroid Bizimana avuga ko Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Burundi kubw’amahirwe ntacyo yabaye, ariko babiri mu bari bamuteze bishwe uwa gatatu atabwa muri yombi. Yongeyeho ko bari guhiga abandi muri aba bakomando bari bagiye kwivugana umukuru w’ingabo.

Igipolisi cy’u Burundi kiravuga ko abasirikare bane bari barinze Gen Niyongabo bahasize ubuzima ndetse n’umupolisikazi. Aba bateye kandi nk’uko bisanzwe nabo bari bambaye imyambaro ya gisirikare ndetse bari mu modoka ya gisirikare.

Hashize igihe kingana n’ ukwezi uyu muhanda wa Rumonge unyura kuri Pony Muha ujya mujyi rwagati ufunzwe n’ inzego z’ umutekano imidoka zigaca uwundi muhanda.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSExclusive: Umugaba Mukuru w’ ingabo z’ u Burundi yarusimbutse 4 mu bamurindaga bahasiga ubuzima Umugaba Mukuru w’ ingabo za Leta y’ u Burundi, Gen. Maj Prime Niyongabo yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 11 Nzeli 2015 ubwo yavaga mu gace ka Kinanira ariko Imana ikinga akaboko.  Amakuru yizewe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE