Ukuri ku nkomoko y’umuhanzi King James kwamenyekanye
Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba batangaje ko bakomeje kubabazwa no kuba umuhanzi King James yihakana aka Karere kandi ariho akomoka.
Aba baturage bagaragaje ibimenyetso bagenderaho bavuga ko King James ari uwo mu Karere kabo nubwo abihakana kuko ari mu cyaro.
Muri iki kigo ni ho King James yatangiriye amashuri abanza (Ifoto/Umurengezi R)
Mu rugendo rw’iminota 40 n’imodoka uturutse mu Mujyi wa Musanze ikinyamakuru Izuba Rirashe cyarutangiriye ahamenyerewe cyane ku izina ryo “Mu Rwankeri ku cyapa” ni mu Mudugudu wa Kibugazi, Akagari ka Rurengeri,Umurenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, muri ako kagace niho abaturage bemeza ko King James yahakuriye mu bwana bwe gusa nyuma ngo ababyeyi be baza kwimukira i Kigali.
Aba basore King James yabize imbere kandi ngo bahoze bakina mu ikipe imwe y’umupira w’amaguru, ariko abarusha bose (Ifoto/Umurengezi R)
Mu ntambwe cumi n’ebyiri uturutse aho ku cyapa, ariko usubira mu Karere ka Musanze mu kaboko k’ibumoso niho abaturage bahita bakwereka ahahoze ari iwabo wa King James aho usanga bo bamwita “JEMUSI”. Nk’uko abahatuye babibwiye iki kinyamakuru ngo uyu muhanzi yarahakuriye ari umwana ndetse anahiga amashuri abanza.
Nkerabigwi Théogène mwarimu wigishije King James ku ishuri ribanza rya Rwankeri(Ifoto/Umurengezi R)
Ingabire Emeline wabaye mu gipangu kimwe na King James agira ati “Jemusi(James) ndamuzi kuva kera aba hano yewe yari n’inshuti ya basaza banjye gusa yajyaga acishamo akajya i Kigali hashira iminsi akagaruka noneho arangije amashuri abanza iwabo bimukiye i Kigali twumva ngo yabaye umuhanzi gusa kuva ubwo ntiyongeye kugaruka hano”.
Uyu niwo Mudugudu wo muri Nyabihu King James yavukiyemo (Ifoto/Umurengezi R)
Ingabire Emeline wabanye na King James muri uru rugo (Ifoto/Umurengezi R)
Ibi bishimangirwa na Ntegerejimana Jean Bosco na Ruvugabigwi Noah nabo batuye mu Mudugudu wa Kibugazi aba nabo bakaba bahamya ko bazi King James kandi ko mu bwana bwabo bari inshuti,
Ruvugabigwi agira ati “icyo nibukira kuri Jemusi mu bwana bwacu ni uko yaturushaga ibintu bibiri: Gukina umupira w’amaguru ndetse no kubyina inkongomani,kuri ibi bintu ntawamukurikiraga, iwabo baje kwimukira i Kigali tukajya twumva ngo yabaye umuhanzi gusa twabyemejwe no kumubona muri Videwo y’indirimbo ye yitwa Naratomboye”.
Aba basore bombi bakomeza batangaza kandi ko King James yabize imbere mu kigo cy’amashuri abanza cya Rwankeri giherereye mu Murenge wa Mukamira muri Nyabihu ubu cyahindutse Urwunge rw’Amashuri rwa Rwankeri.
Ikinyamakuru Izuba Rirashe kikimara kumva aya makuru cyanyarukiye kuri iki kigo maze ubuyobozi bwacyo bwemeza ko buzi King James kandi bunaterwa ishema na Ruhumuriza James wahize kuri ubu wabaye icyamamare muri muzika
Nkerabigwi Théogène ni umwarimu umaze igihe kirekire kuri iki kigo agira ati “ni impamo rwose uwo mwana naramwigishije mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza hagati y’umwaka wa 2002 na 2004, ntiyarenzaga uwa cumi gusa imico n’imyitwarire bye byagaragazaga ko azaba umuhanzi kuko yatsinda cyane isomo rya Religion Morale na Initiation Artistique”.
Nk’uko bitangazwa n’abaturage bo mu ngeri zitandukanye abakuze n’abakiri bato bo mu Karere ka Nyabihu go kuba King James atajya yemera ko akomoka muri aka Karere ka Nyabihu birababaza kandi baterwa ishema nawe nubwo kuva yahava atongeye kuhagaruka,
Nyiramfabakuze Rahab nyirasenge wa King James nawe utuye mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu ahamya ko King James ariho yavukiye, uyu mubyeyi bigaragara ko akuze iyo muganira avuga ko kuva iwabo wa King James bakwimukira i Kigali uyu muhanzi atongeye kuhagaruka.
Nyirasenge wa Kigang James yagize ati”uwo mwana wanjye uretse kumubona kuri televisiyo sinzi niba duhuye namumenya”.
Nyiramfabakuze Rahab nyirasenge wa King James uvuga ko bahuye atamumenya kubera ko yagiye i Kigali aherayo burundu(Ifoto/Umurengezi R)
King James abivugaho iki?
King James wanyekanye cyane mu ndirimbo Palapala yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko mu mwaka wa 1990 yavukiye mu Mujyi wa Kigali i Nyamirambo ku Mumena ko Se ari we wavukiye mu Karere ka Nyabihu gusa akaba yemera ko yigeze kuhaba ngo anahiga imyaka mike amashuri abanza.
King James ubwo yegukanaga PGGSS aha yari kuri Sitade Amahoro i Remera (Ifoto/Kisambira T)
King James yagize ati”ngira ngo nahabaye mfite nk’imyaka 8 cyangwa 9 kuko niho famille zabaga, amashuri abanza nayize ku Cyivugiza, ariko nigeze no kwiga aho mu Rwankeri gusa by’igihe gito cyane!”
Yaba King James,umuryango we ukiri mu Karere ka Nyabihu n’inshuti ze bakuranye nta numwe uvuga neza igihe uyu muhanzi yaba yaraviriye i Nyabihu gusa bamwe bavuga ko yaba ari hagati ya 2002 na 2004.
Bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda bamaze kubaka izina (star) muri iki gihe usanga bakunda kuvuga ko bavukiye mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kwirinda kugaragaza ko bafite inkomoko mu cyaro, nyuma ya King James ikinyamakuru Izuba Rirashe kizabagezaho n’abandi.