• MyPassion

Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ugatabarizwa i Mwima ya Nyanza iruhande rw’aho mukuru we Mutara III Rudahigwa atabarijwe.

Ugeze mu Rukari aho azatabarizwa kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Mutarama 2017, imirimo ihakorerwa irakomeje nk’ibisanzwe ariko nta myiteguro ihambaye ihari ndetse ku muntu udasanzwe ugenda i Nyanza ahageze nta gishya yahabona.

Witaruye gato ugana mu Mujyi naho ubona nta kidasanzwe, kuko abantu bakomeje imirimo yabo.

Umugogo w’Umwami biteganyijwe ko uzagezwa i Nyanza mu gitondo cyo ku Cyumweru mbere yo gutangira Misa yo kumusezeraho no kumusabira izabera mu Rukari saa yine, ari na ho abamuherekeje bazakarabira.

Kimwe mu bimenyetso bihari kugeza ubu ni igisharagati cy’ahazabera umuhango wo kumusezeraho, cyubatse hafi n’Ingoro y’Umwami ahazakirirwa abantu mu gihe iruhande rw’aho Umwami Rudahigwa atabarijwe ariho Umusezero w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa uri gutegurirwa aho bisa n’aho uri hafi kurangira.

Uyu muhango uzaba ufunguye kuri buri wese wifuza guherekeza Umwami wa nyuma w’u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa.

Abaturiye hafi y’aho Umwami Kigeli V Ndahindurwa yakuriye cyane abakuze bishimiye ko azatabarizwa mu Rwanda ndetse ko bavuga bazamuherekeza.

Musabeyezu Adela w’imyaka 67 y’amavuko utuye mu Murenge wa Busasamana ati “Kigeli namumenye ari umusore mwiza cyane. Twari twiteguye ko umugogo we urara ino tukawukorera ikiriyo, none twumvise kiri kubera i Nyarutarama. Ejo mu gitondo nzabyuka nitegure kuwakira, tumutabarize aho bamugeneye.”

Salomon Karake w’imyaka 61 we yatangaje ko yishimiye ko umugogo wa Kigeli wazanywe mu Rwanda.

Ati “Icyo navuga ni uko twishimiye ko yazanywe mu Rwanda akaba ariho agiye kuruhukira. Ejo tuzajya mu misa yo kumusezeraho, ubundi tuze hano aho bamuteguriye kuruhukira tumuherekeze. Hano imyiteguro ihambaye ntayo, usibye ko twe twiteguye kumuherekeza nk’umuturanyi wacu”.

Muri rusange abakorera mu Mujyi wa Nyanza n’abandi bahatembera bavuga ko bamenye ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa azatabarizwa i Mwima, babyumviye ku maradio babisoma no mu bitangazamakuru, kandi biteguye kuzajya kumuherekeza igihe umugogo we uzaba ugejejwe i Nyanza.

Umwe mu bakozi bakora ku nzu ndangamurage mu Rukari yavuze ko ibijyanye no gutabariza umwami Kigeri V Ndahindurwa, bireba umuryango we, bo icyo bakora ari ukubagira inama igihe bazibasabye.

Abagize umuryango w’Umwami ntibaragera i Nyanza kuko ngo bose bari i Kigali mu myiteguro yo kuzana umugogo we ndetse no kumusezeraho.


Urujya n’uruza muri aka gace bigaragara ko rwari rwagabanutse


Nubwo abantu atari benshi mu muhanda ugana mu Rukari ariko ubuzima ni ubusanzwe

Nta mpinduka zigaragara abaturage bakomeje ibikorwa byabo


Umusezero w’Umwami Mutara III Rudahigwa


Muri metero nke uhita ugera ku Ngoro y’Umwami i Nyanza mu Rukari

Src: igihe

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/king-kigeli.jpg?fit=600%2C450&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/king-kigeli.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSMu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ugatabarizwa i Mwima ya Nyanza iruhande rw’aho mukuru we Mutara III Rudahigwa atabarijwe. Ugeze mu Rukari aho azatabarizwa kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Mutarama 2017, imirimo ihakorerwa irakomeje nk’ibisanzwe ariko nta myiteguro ihambaye ihari ndetse ku...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE