Uganda:Bafite ubwoba ko hari abarwanyi ba Al Shabaab binjiye mu mujyi wa Kampala
Amakuru atangazwa n’imwe mu mateleviziyo akorera muri Uganda aravuga ko abasirikare benshi ba leta fatite intwaro ziremereye ndetse n’abapolis basyizwe mu mujyi wa Kampala nyuma yo kwakira amakuru avuga ko hari abarwanyi ba Al Shabaab binjiye muri uyu mujyi kandi bakaba ariho bihishe.
Amakuru dukesha urubuga rwa Redpepper akaba avuga ko n’ubwo aba basirikare n’abapolisi ari benshi mu mujyi wa Kampala ibikorwa byo byakomeje nk’ibisanzwe.
Umutwe wa Al Shabaab ukaba waratangaje ko ibitero byawo bizisabira Uganda na Kenya cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi nko mu nsengero, amahoteli, utubyiniro, mu masantere y’ubucuruzi ndetse no ku masidade.
Taliki ya 11 Nyakanga 2010 Al-Shabaab ikaba yaragabye ibitero bibiri mu mujyi wa Kampala aho byahitanye abantu 67.
Uganda ikaba ari kimwe mu bihuhu bifite abasirikare muri Somaliya mu rwego rwo kurwanya uyu mutwe wa Al Shabaab ari nayo mpamvu uyu mutwe watangaje ko ibitero byawo bizajya byibasira ibihugu byohereje ingabo muri Somaliya.
Black africans wake up since when we impricate ourselves in religions yet we know that religions were used as tools to divide and win the african continent. It is a shame! Our so called leaders what are you doing? my dreams is, you should take more time to teach and expose the logic behind religions in black african countries that has become a norm in our hearts.