Abantu babiri harimo n’umupolisi baguye mu gitero cyagabwe ku rusengero rwa Mungumwema Pantecostalchurch mu karere ka Kyegerwa, igitero cyagabwe n’intagondwa z’abayisilamu batururtse mu musigiti wari hafi aho.

Polly Namaye, wungirije umuvugizi wa Polisi

Nkuko byemejwe n’uwungirije umuvugizi wa Polisi Polly Namaye, ngo abo barwanyi bateye urusengero mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu, ubwo basangaga abakiristo baraye basenga .Hari umugore umwe wabwiye ikinyamakuru Chimpreports ko abo bantu bari bitwaje imihoro n’imbunda kandi ngo baturutse mu musigiti uturanye n’urwo rusengero.

Namaye yavuze ko bakimara kubimenya boherejeyo itsinda ry’abapolisi bagota umusigiti, abo barwanyi bari bahungiyemo bahise batangira kurasa ku bapolisi, aribwo hahise hapfa umupolisi umwe.ubu ngo iperereza rirakomeje.

Hakaba hashize iminsi abantu bicwa mu gihugu, hakaba hakekwa abarwanyi b’umutwe wa ADF barashweho n’ingabo za ONU zishinzwe kugarura amahoro muri Kongo mu minsi ishize, bamwe bagahungira mu burengerazuba bwa Uganda