Uganda: Umuyobozi wa The New Times yabajijwe na polisi ku kuba atera ubwoba umunyamakuru wa BBC
Fred Enanga, Umuvugizi wa Polisi ya Uganda
Polisi ya Uganda iratangaza ko yahamagaje uhagarariye ikinyamakuru The New Times muri kiriya gihugu ndetse n’uwo yasimbuye ku mirimo ibabaza ku kuba barakoze icyaha cyo gutera ubwoba umunyamakuruwa Radiyo Mpuzamahanga y’Abongereza, BBC.
Nk’uko ikinyamakuru Monitor kibitangaza, umunyamakuru Ignace Bahizi, uhagarariye radiyo mpuzamahanga y’abongereza, BBC mu karere ka Afurika y’Iburengerazuba yashyikirije ikirego polisi ya Uganda ivuga ko abantu batazwi bamuhamagara bamutera ubwoba bamubwira ko afite inkuru nyinshi abitse zivuga nabi u Rwanda.
Aya makuru akomeza avuga ko iperereza ryabaye ngo ryatunze agatoki uwitwa GASHEGU Muramira uhagarariye ikinyamakuru The New Times muri Uganda ndetse na Simon Kayitana yasimbuye kuri uwo mwanya.
Umuvugizi w’igipolisi, Fred Enanga, yatangaje ko aba bakekwaga babajijwe nyuma bakaza kurekurwa.
M. Muramira Bahizi yagize ati:” Sinigeze ntoteza Bahizi. Ni umuvandimwe twanabaye incuti dukora akazi kamwe kandi duhura n’ibibazo bimwe. Ni ukubera iki namutoteza? Niyumve ko ntashobora kumutoteza”.
Ibi biratangazwa nyuma y’uko habayeho gufunga by’agateganyo ibiganiro by’ikinyarwanda bya BBC ku butaka bw’u Rwanda bikozwe n’ikigo ngenzuramikorere, RURA nyuma ya Filime yacishijwe kuri BB2 u Rwanda rwemeje ko ipfobya jenoside, ubu akanama kashyizweho ngo kige ku byayo kakaba nta mwanzuro karatanga.