Ubwicanyi bukomeye muri Masisi
Inyenyeri ibonye amakuru y’ inca mugongo y’ itsembatsemba ry’ abaturage biganje mo abahutu mukarere ka Masisi Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Aba baturage bibasiwe n’abasirikari ba Kagame bakorera uburinzi imwe muri societe ye icukura ikanacuruza Coltan i Masisi .
Umwe mubahaye inyenyeri aya makuru yagize ati :
“Hari umugabo ufite sociyete ya Coltan iMasisi ngo abamurinda nibo babikoze ;abo bamurinda ni abasirikari b’iwacu mu Rwanda .
Uko nabyumvishe bashaka gukura abaturage b’abahutu aho ngaho hari coltan, bakava mu milima yabo, noneho amatora yazaba bakazaba ari bakeya.”
Mugihe Kongo y’ itegura amatora y’ umukuru w’ igihugu , Dr Denis Mukwege ukomoka muri icyo gihugu akaba yarahawe igihembo cyitiriwe Nobel Peace kubera ubutabazi yakoreye abaturage bakorewe iyica rubozo rishingiye kugitsina n’ abagizi ba nabi bitwaza intwaro nk ‘ abishe izi nzirakarengane , Kagame akomeje kubaka izina rye ry’ umwicanyi kabuhariwe muri Kongo.
Turatabariza aba baturage bongeye kwibasirwa bunyamanswa nkuko abanyamulenge bibasiwe hambere aha , n’ abasirikari boherezwa muri Kongo na Kagame muri gahunda zo kujujubya umutekano kugirango abone uko yiba amabuye yagaciro ajyanwa mu Rwanda akitwa ko ariho aba yacukuriwe!
Turamagana abanyepolitike bo muri Kongo bafatanya n’ aba bagizi ba nabi kugirango bagere ku intego zabo za politike muri aya matora ategerejwe y’ umukuru w’ igihugu cyabo.
Twunga murya TWAHIRWA NZATUMA Emmanuel président SHAKA/ Kinshasa, usaba intumwa za rubanda zo muturere twa MASISI, RUTSHURU na GOMA guhura byihutirwa kugirango izi nzirakarengane zikorerwe ubutabazi n’ ubuvugizi bukwiye.
Christine Muhirwa