Ubuyobozi bw’INYENYERI NEWS bwahinndutse
Inama y’ubuyobozi bukuru bw’Inyenyeri group yateranye kuwa Gatandatu taliki ya 21 Ukwakira 2017 I London mu Bwongereza, yafashe ibyemezo bikurikira.
- Inama yemeje ko kuri buri mwaka ku italiki ya 30 Ugushyingo, Inyenyeri izajya ikora ibikorwa byo kwibuka uwahoze ari umuyobozi wayo, witwa Karoli Ingabire warasiwe I Kampala taliki ya 30 Ugushyingo 2011.
- Ibyo bikorwa bizakorwa hazaba harimo, guha ibihembo abanyamakuru bakoze umwuga wabo neza, mu gutangaza ibibera mu Rwanda cyangwa byo mukarere. Icyo gihembwo kizitirirwa Charles Ingabire, kizajya gitangwa buri mwaka.
- Inama yishimiye ibyo Inyenyeri Radio imaze kugeraho mu gihe gito imaze ikora, inasabako mu mezi ari imbere izaba ikorera no kuri YouTube.
- Inama yanasabyeko harebwa uburyo hashyirwaho INYENYERI TV izajya ikora muri mpera z’icyumweru igatanga ibiganiro kuri YouTube live.
- Inama yashimiye cyane Noble Marara umuyobozi w’agatenganyo k’INYENYERI NEWS, akaba yarakoze akazi keza ko kuyobora INYENYERI n’ubwo nta bushobozi yari afite bujyanye n’ubunyamakuru.
- Inama yasimbuye bwama NOBLE MARARA ku buyobozi bw’inyenyeri imusimbuza bwana JEAN DAMASCENE NTAGANZWA.
- Inama yasabye umuyobozi mushya w’INYENYERI, bwana Ntaganzwa gushyira mu bikorwa ibyasabwe n’ino nama, no gukomeza gukorana bya hafi n’ abanyamakuru basanzwe badasha INYENYERI bari mu karere.
- Inama yanasabye kandi umuyobozi mushya, gukurikiza amahame y’INYENYERI yatumye Inyenyeri ishingwa.
LONDON 21/10/2016