Ubutabera: Umugabo wa Rose Kabuye ashobora gukatirwa imyaka 15 y’ igifungo
Ubushinjacyaha bwasabiye Cpt Kabuye David gufungwa imyaka 15 kubera ibyaha akurikiranweho byo gutukana no guteza imvururu aho yari afungiye muri gereza.
Cpt Kabuye yitabye Urukiko Rukuru kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ugushyingo 2015, aho abacamanza bumvise ukwiregura kwe nibisabanuro by’Ubushinjacyaha.
Nyuma gato yo kurangiza igihano cyo gufungwa amezi atandatu yari yahawe kubera icyaha cyo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko, uyu mugabo wahoze mu ngabo z’u Rwanda yongeye gufungwa muri Werurwe uyu mwaka akurikiranweho icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo.
Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko ko ubwo yafungurwaga, Kabuye yatutse umucungagereza ufite ipeti rya Staff Sergeant maze nyuma Ubugenzacyaha bwakora iperereza bugasanga hari n’ibindi byaha ngo yaba yakoreye muri gereza.
Mu kwisobanura kwe, Kabuye yashimangiye ko abeshyerwa kandi ngo n’abatanze amakuru kuri ibyo birego ari abanyabyaha badakwiriye kwizerwa kuko ngo harimo n’abakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside, bityo abakoze iperereza bagakwiriye kuba barabajije abashinzwe kurinda gereza.
Capt. David Kabuye
N’abatangabuhamya bamushinja ngo asanga babeshya kuko nta n’umwe uvuga ko yiyumviye ubwe amagambo Kabuye yavuze, ahubwo ngo “bose bavuga ko ari ibyo bumvise ko yaba yaravuze”.
Ikindi Kabuye yakomojeho ngo ni uko yibaza impamvu gereza ubwayo atari yo yakoze iperereza, aho bakitabaza Urwego rwa Polisi Rushinzwe Iperereza (CID).
Aba batanze amakuru ngo kandi yibaza impamvu umwe gusa witwa Kizito ari we Ubushinjacyaha buha agaciro kandi ngo aho bavuga ko yakoreye icyaha hari abantu barindwi na we arimo.
Kuri ibyo kandi yongeyeho ko nta butabera ahabwa ku kuba yari yarahawe gufungwa iminsi 30 ngo hakorwe iperereza, none ngo akaba amaze amezi icyenda.
Umushinjacyaha yabwiye Urukiko ko kwiregura kwa Kabuye nta shingiro gufite kuko ngo aho yavuze ko niba akurikiranweho guteza imvururu kandi ntazabaye byonyine bihagije kuba icyo cyaha yarakigambiriye.
Guteza imvururu kwa Kabuye ngo byavuye ku kuba nyuma yo kureba amakuru ku ifungwa ry’ibiganiro bya Radio BBC, maze nyuma yayo ngo agatangira kuvuga ko ibyo filime ‘Rwanda’s Untold Story’ ivuga ari byo.
Ibyo ni byo Ubushinjacyaha bufata nko kugambira guteza imvururu n’imidugararo akangurira abantu kwanga ubuyobozi buriho.
Ubushinjacyaha bwasabye ko Kabuye yahabwa igihano cy’amezi atandatu kubera icyaha cyo gutukana mu ruhame, ndetse busaba ko yanahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 15 ku cyaha cyo guteza imvururu.
Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwavuze ko uru rubanza ruzasomwa tariki 15 Ukuboza 2015, i saa munani z’amanywa.