Ubushomeri ku isonga mu mpamvu za ruswa ishingiye ku gitsina
Ibi ni ibigaragazwa n’ubushakashatsi bwamuritswe na Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2015, ku cyicaro cyayo i Remera.
Izindi mpamvu ziyongera ku bushomeri, mu bitera iyi ruswa haza; inda nini, umushahara muto, gushaka gukira vuba, ubukene, ipiganwa rihambaye ku isoko ry’umurimo, ubujiji, kubura ubunyamwuga, gushaka kwikubira no kutiyubaha.
Izi mpamvu zose ni izatanzwe n’abashaka akazi ndetse n’abakarimo, nk’uko bisobanurwa na François Habiyakare, Perezida w’iyi Komisiyo.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta ivuga ko mu bushakashatsi yakoze yasanze mu mitangire y’akazi mu nzego z’imirimo ya Leta, harimo amoko atatu ya ruswa.
Ayo ni ruswa ishingiye ku gitsina (40%), ruswa ishingiye ku mafaranga (39%) na ruswa ishingiye ku cyenewabo (19%).
Muri ubu bushakashatsi, abari mu kazi benshi (bangana na 98%) bagaragaje ko bo bumva y’uko mu mitangire y’akazi muri Leta itarimo ruswa, naho bake (2% gusa) aba ari bo bagaragaza ko bumva ko iyi mitangire ibamo ruswa.
Ubu bushakashatsi bwakozwe kuva mu mwaka wa 2014 kugeza mu 2015.
Bwari bugamije cyane cyane kugaragaza igipimo cy’imyumvire kuri ruswa mu itangwa ry’akazi, amoko ya ruswa, impamvu ziyitera n’ingaruka zayo.
Bwakorewe ku bantu 680 barimo 236 bashakaga akazi na 444 basanzwe ari abakozi bakora mu buryo buhoraho mu bigo bya Leta, Minisiteri n’Uturere mu Rwanda.
https://inyenyerinews.info/human-rights/ubushomeri-ku-isonga-mu-mpamvu-za-ruswa-ishingiye-ku-gitsina/AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSFrançois Habiyakare, Perezida wa Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta (Ifoto/Niyigena F.) Ubushomeri buza ku isonga nk’imwe mu mpamvu nyamukuru zitera ruswa ishingiye ku gitsina mu mitangire y’akazi mu Rwanda. Ibi ni ibigaragazwa n’ubushakashatsi bwamuritswe na Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2015, ku cyicaro cyayo i Remera. Izindi...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Ubushakashatsi bwose bwakorwa ku bijyanye no gutanga akazi mu Rwanda ntacyo bushobora kugeraho kuko uburyo bwo gutanga akazi busigaye ari ikinamico rikomeye. Ikigaragara ni uko igitsina cyashyizwe imbere mbere y’ibindi byose kandi ni mu gihe. Niba mu Nteko y’u Rwanda harimo Abagore barenze 65% uragira ngo ahandi ho bigende gute? Mu by’ukuri si ukuvuga ko abagore badashoboye akazi ahubwo abana b’Ababanyarwanda bose bagombye guhabwa amahirwe angana nk’uko bavuga ko bangana imbere y’amategeko. None se kuki umwarimu mu ishuri bamufunga ngo yahaye umwana w’Umukobwa amanota kandi gushyira imbere igitsinagore byarashyizwe imbere? Kandi nanone iyo ayamwimye cg se iyo amuhaye ayo akwiriye baravuga ngo ni uko umukobwa yanze kugira uko amugenza. Yewe iby’isi ni gatebe gatoki kuko ibyanditse mu mategeko sibyo bikurikizwa. Itangazo ry’akazi rijya mu Mvaho abantu bagatanga dosiye zabo bagakora ibizamini ariko bajya gushyira mu myanya ugasanga hagiyemo uwo umuyobozi cg se abayobozi bo mu kigo bashaka. Ibi ndabivuga kuko mbifitiye gihamya ntakuka cyane ko byamaze kuba akarande mu bigo bya Leta, muri Leta ubwaho ho baranoma (nomination), mu z’Ibanze ho naho Ruswa ishingiye ku cyenewabo na Influence y’abayobozi mu guhitamo uwo bashaka byabaye umuco, ariko ikibabaje ni uko bareka abantu bagata umwanya, Frw n’igihe bakora ibizamini barangiza bakagaha uwo bishakiye. That is not fair at all. Habiyakare François rero afite akazi katoroshye kuko ibyo akora byose nawe hari aho adashobora kumenera ngo agire icyo ahindura.
Ku bwanjye Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko nibo bafite igisubizo kuri iki kibazo nibahaguruka bakabaza Leta impamvu bakora ibizamini hagatsinda uwo abayobozi bashaka kandi nabo ari Abanyarwanda nkabo bandi ibintu bizasobanuka. Mugire amahoro n’amahirwe mu kazi