Ubudasa bwa MINALOC: Abana babuze intungamubiri kugeza kumugara !
Banyarwanda , bayobozi b’ u Rwanda, nk’ ubu koko iyo twirata ngo dufite ubudasa, tukaba dufite abana babura intunga mubiri (vitamines D) kugeza aho bagenda bakamugara , ubwo budasa ni ubudasa nyabaki?
Perezida Kagame aheruka kuvuga ko ari nta gihugu kitagira ibibazo, gusa iyo witegereje usanga ibibazo u Rwanda rufite byarabaye uruhuri kandi ahanini biterwa nuko mu ubuyobozi bw’ ibanze hahigirwa ibintu biba bishingiye ku ukugaragaza “iterambere” nakwita iryo kwifotoza gusa , ridashingiye ku ireme ry’ ubuzima bw’ umuturage. Biteye agahinda.
Ubuyobozi ubona bushishikajwe no gusirimura umuturage kugirango yitware uko atari, kugirango yitware kinyamugi kabone n’ aho imirire ye , uburere bwe byaba ari ibya nyirarureshywa. Biteye agahinda . Amakosa akomeye ubuyobozi bwakomeje gukora ni ukwubakira ibintu byose kumuntu umwe kuburyo urenganye wese , uhuye n’ ibibazo bikamurenga atanatekereza ko inzego zimushinzwe zagira icyo zimufasha! Ubuse nugetegereza ko Kagame asura aba baturage kugirango bahabwe vitamines ababa babo bakeneye?!!! Ni akumiro .
Samuel Kamanzi
Kanda kuri link urebe iyi nkuru ya Afrimax TV ivuga akaga kagwiririye aba bana bakabura ubutabazi bw’ ubuyobozi bubafite munshingano :
https://www.youtube.com/watch?v=uwP03AgyFZ8
https://inyenyerinews.info/human-rights/ubudasa-bwa-minaloc-abana-babuze-intungamubiri-kugeza-kumugara/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/11/IMG-20201102-WA0017.jpg?fit=960%2C532&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/11/IMG-20201102-WA0017.jpg?resize=140%2C140&ssl=1HUMAN RIGHTSLATEST NEWSOPINIONBanyarwanda , bayobozi b' u Rwanda, nk' ubu koko iyo twirata ngo dufite ubudasa, tukaba dufite abana babura intunga mubiri (vitamines D) kugeza aho bagenda bakamugara , ubwo budasa ni ubudasa nyabaki? Perezida Kagame aheruka kuvuga ko ari nta gihugu kitagira ibibazo, gusa iyo witegereje usanga ibibazo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS