Umupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na Kongo (Ifoto/Internet)

 

Abanyarwanda bajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bongeye gukomwa mu nkokora n’ubuyobozi bw’iki gihugu.

Ibi bikozwe mu gihe iki gihugu cyari cyiyemeje kuvanaho izi nzitizi.

Abanyarwanda bahuye n’iki kibazo cyo kwakwa viza, ni abaca ku mupaka wa Rusizi ya 1, Rusizi ya 2 na Kamanyola.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Oscar Nzeyimana, yabwiye Izuba Rirashe ko u Rwanda rwongeye  gutungurwa no kubona Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongera kwaka Abanyarwanda bajya muri gihugu Visa, mu gihe mu nama ya CEPGL yabereye mu Burundi, iki gihugu cyari cyiyemeje kuvanaho izi nzitizi.

Oscar yagize ati “Abayobozi ba Kongo bari biyemeje ko abaturage b’u Rwanda baturiye umupaka bagomba kujya bambuka, ariko n’ubu ntacyahindutse ahubwo  bimeze nk’uko byari bisanzwe.”

Oscar Nzeyimana aravuga ko  abayobozi bagomba kujya bubahiriza ibyo baba bavanye mu nama.

Aravuga ko u Rwanda rugiye gukomeza kuvugana n’inzego za Kongo, harebwe uko iki kibazo cyavakemuka.

Yavuze  ko Abanyarwanda batagomba guhirahira ngo bajye muri iki gihugu nta byangombwa bafite, kuko bashobora guhura n’ibibazo bikomeye .

Mu nama y’iminsi ibiri yaberaga mu Burundi tariki ya 6 kugeza tariki ya 7 Kanama, abahagarariye u Rwanda batunze agatoki igihugu cya Kongo kibangamira urujya n’uruza rw’abantu mu mudendezo muri aka karere, mu gihe amasezerano ya CEPGL (Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bigize Akarere k’ Ibiyaga Bigari/Communauté Economique des Pays des Grands Lacs) yemerera abantu kwisanzura mu ngendo muri ibi bihugu.

Ibi ariko abahagarariye Leta ya Kongo babiteye utwatsi, bavuga ko igihugu cyabo ibyo kivugwaho atari ukuri  ko bagiye kuvanaho iki kibazo.

Ubuyobozi bwa Kongo  buvuga ko  abanyeshuri bava mu Rwanda bagomba kujya bishyuzwa amadorali 30, abacuruzi baciriritse bakazajya bishyuzwa amadolari 50, naho abafite akazi bakorera muri iki gihugu bakishyuzwa amadolari 250.