U Rwanda ruratangaza ko rutemera ibimaze iminsi bivugwa ko ingabo za Congo zatangiye ibikorwa byo guhashya no guhangana n’ inyeshyamba za FDLR ziganjemo benshi basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Amb. Eugene Richard Gasana

Amb. Eugene Richard Gasana

Mu nama y’akanama gashinzwe  umutekano ku Isi yateranye kuri uyu wa gatanu tariki 14 Werurwe, Eugène Richard Gasana, uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye yatangaje ko ibivugwa ko ingabo za Congo zatangiye guhashya FDRL atari ukuri kuko bamwe mu bakuru mu nyeshyamba za FDLR bakidegembya muri kiriya gihugu.

I Newyork muri iyo nama yagize ati:”Tumaze imyaka 20 dufite  ikibazo cy’imyitwarire  ya Guverinoma ya Congo n’ingabo za UN zicunga umutekano muri Congo kubirebana n’ibibazo biterwa na FDLR yiganjemo  abasize bakoze Jenoside.

Mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2013 batubwiraga ko FDLR ari yo itahiwe, ubu se hamaze gukorwa iki kuva igihe baduhereye iri sezerano? nta muntu ubizi, nta n’uzi icyakozwe”.

Gasana yavuze ko mu nama yabanjirije iyi ingabo za Congo  zagaragarije  akanama gashinzwe umutekano ku Isi ko zigiye guhangana n’inyeshyamba za ADF kandi ngo ibi byarakozwe.

Agira ati: “Nyuma y’ibi twabwiwe ko MONUSCO yashyize imbaraga zayo mu guhangana na FDLR. Nta cyakozwe, gusa mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri mbere y’uko iyi nama iba ni bwo twatangiye kumva amakuru avuga ko hari ibitero birimo kugabwa kuri FDLR.

Iki kibazo cya FDLR kirakomeje kandi MONUSCO yarongerewe ubushobozi n’imbaraga kugira ngo ihangane n’inyeshyamba zose zikiri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo”.

Uyu muyobozi  yakomeje avuga ko ikibabaza u Rwanda ari uko ibibazo bikomeza guterwa na FDLR nta cyo bikorwaho.

Gasana avuze ibi mugihe Kuri uyu wa kane , Martin Kobler,  umuyobozi mukuru wa MONUSCO yari yatangaje ko mu rwego ry’umutekano no kubungabunga amahoro muri iki gihugu ingabo za MONUSCO zakoranye mu buryo bwa  hafi n’ingabo za Congo FARDC bagasenya bimwe mu birindiro byari biri mu maboko y ’inyeshyamba.

Kobler yavuze ko bagiye gukora uko bashoboye kose bakohereza ingabo  mu duce  tugize Uburasirazuba bwa Congo twigaruriwe n’inyeshyamba kandi ko bazanohereza n’ingabo muri tumwe mu duce tugoye kugeramo ariko turi mu maboko y’inyeshyamba.

Yagize ati:”Ibi bizadufasha mu bijyanye n’amahoro n’umutekano no kurinda ubuzima bw’abantu bakorwaho n’intambara kurusha abandi  barimo abagore n’abana.”

Ibi kandi byaje gushimangirwa n’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Lambert  Mende aho  yavugaga ko ubu FDLR iri muri bintu bikomeye bituma amahoro arambye atazapfa kugerwaho mu gace k’Uburasirazuba bwa Congo  gakungahaye ku mabuye y’agaciro.

Mende, yakomeje avuga ko  inyeshyamba za FDLR zanze  gushyira intwaro hasi, ngo akaba ari yo  mpamvu barimo  kuzigabaho  ibitero bafatanyije na MONUSCO .

Uburasirazuba bwa congo bwabaye indiri y’inyeshyamba zitandukanye zituruka mu bihugu bituranye nayo  FDLR, ADF-NALU na M23 ni ho yabarizwaga.

UMUSEKE.RW

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/Amb.-Eugene-Richard-Gasana.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/Amb.-Eugene-Richard-Gasana.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSU Rwanda ruratangaza ko rutemera ibimaze iminsi bivugwa ko ingabo za Congo zatangiye ibikorwa byo guhashya no guhangana n’ inyeshyamba za FDLR ziganjemo benshi basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Amb. Eugene Richard Gasana Mu nama y’akanama gashinzwe  umutekano ku Isi yateranye kuri uyu wa gatanu tariki...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE