Mu gihe Leta y’u Rwanda itanga uburyo bwo gufasha abanyeshuri bashaka kwiga gusinziriza ndetse no kubaga abarwayi indwara zitandukanye, uyu mwaka habuze umuntu n’umwe wakwiyandikisha muri iryo shami ngo azabyige nk’inzobere.

Nk’uko Dr. Rwamasirabo Emile, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abaganga bashinzwe ibyo kubaga mu Rwanda, yabisobanuye, ngo Leta y’u Rwanda itanga imyanya 20 buri mwaka ku biga kubaga indwara zitandukanye ariko ntabwo aba bantu bose bajya baboneka ngo iyo bagize amahirwe babona 10 gusa, ariko noneho uyu mwaka habuze n’umwe.

Dr. Rwamasirabo Emile yagize ati : “Abaganga dufite bize kubaga indwara baracyari bake cyane. Nk’ubu u Rwanda rukeneye abaganga bize kubaga amagufa 30, abaganga babaga indwara zo mu nda 80, ababaga impyiko 10, ababaga umutwe 10 ; iki kigero ni icy’ibihugu nk’u Rwanda.”

Dr. Rwamasirabo yakomeje avuga ko uyu mwaka Leta yari yatanze buruse ku myanya 10 y’abantu bajya kwiga gusinziriza abarwayi, ariko ngo habuze n’umuntu n’umwe.

Dr. Rwamasirabo akaba atanga ikizere mu myaka 5 iri imbere ko aba baganga bashobora kuzaba babonetse kubera ubufatanye Leta y’u Rwanda ifitanye n’amashuri makuru na Kaminuza byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Abanyarwanda bize ibyo kubaga mu Rwanda bakarangiza amashuri ubu bagera kuri 35, nyamara bigaragara ko hagikenewe abaganga benshi bazobereye mu kuvura indwara zitandukanye.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima yo yabwiye abanyamakuru ko imwe mu mpamvu zituma abanyeshuri bakwiga gusinziriza babura, ari uko hakiri umubare muto wabize siyansi.

Dr. Rwamasirabo Emile, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abaganga bashinzwe ibyo kubaga mu Rwanda

Source igihe