Nkuko byari byitezwe n’abantu benshi u Rwanda rwagize icyo ruvuga ku bibera mu gihugu gituranyi cy’Uburundi gusa ngo nubwo leta ruhangayikishijwe n’ibibera mu burundi itewe amakenga n’amakuru avuga ko FDLR yaba ivugwa mu mvururu ziri mu Burundi.

Mu itanagazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda rivuga ko batewe amakenga nuko ibintu byifashe mu burundi,bavuga ko abasivile batitwaje ibirwanisho bakomeje gupfa muri icyo gihugu.

Leta y’u Rwanda kandi ivuga ko iha agaciro gakomeye amakuru avuga ko FDLR yaba ifite aho ihuriye n’ imvururu ziri mu Burundi.

JPEG - 72.3 kb
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo

U Rwanda rusaba Reta y’u Burundi gufata ingamba zo kurinda umutekano w’abaturage ndetse no kugarura amahoro mu maguru mashya.

Leta ya Kigali ikomeza ivuga ishima imiryango mpuzamahanga yo mu karere ndetse n’iyo ku isi kubwo gukomeza kugaragaza ko u Burundi buri mu kaga.

U Rwanda rukomeza ruvuga ko ruhangayikishijwe n’impunzi zikomeje guhunga umusubirizo ndetse no kurinda umutekano wazo.

Leta y’u Rwanda ivuga ibi mu gihe hari amakuru atangazwa n’Ijwi ry’Amerika avuga ko impunzi z’u Burundi ziri mu Rwanda zatangiye kuva mu nkambi kubera imibereho mibi ndetse n’inzara ibarembeje.

U Rwanda ruvuga ko rusaba Leta y’u Burundi yakora ibishoboka byose kugira ngo amahoro agaruke mu gihugu,yizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’ibihugu by’akarere ndetse n’amahanga mu gushakira amahoro igihugu cy’u Burundi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanaga Louise Mushikiwabo muri iryo tangazo akomeza avuga ko u Rwanda rwubaha ubwigenge n’ubushobozi bwo gukemura ibibazo byabo gusa ngo umutekano w’abaturage bapfa ntacyo bazira ni ikibazo kireba akarere kose.

Izi mvururu zakurikiye icyemezo cy’ishyaka CNDD-FDD cyo gutanga Perezida Pierre Nkurunziza nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu kwezi gutaha mu gihugu cy’uburundi.