Nyuma y’aho umuryango w’ abibumbye uhamagariye Leta ya Petero Nkurunziza mu Burundi guha uburenganzira bwaboi abarwanya ubutegetsi bwe, ibihugu bigize umuryango w’ ibihugu by’ ubumwe bw’ u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zunze mu rya LONI basaba Leta y’ u Burundi kubahiriza uburenganzira bw’ abatavuga rumwe na yo.

Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Burundi, Philippe Nzobonariba akaba yarahakanye ibyo birego byose yita ko nta shingiro bifite, akaba yaratangarije abadiplomates bakorera mu gihugu cy’ u Burundi ko ibyo ibi bihugu by’ ibihangange birega Leta y’ u Burundi nta shingiro bifite ababwira ko bo bahibereye, ko badakwiye kumva ibitangazwa n’ abatahaba.


Umukuru w’u Burundi Petero Nkurunziza

Umuryango w’ abibumbye wari wasabye Leta y’ u Burundi ko yajya ku meza amwe y’ ibiganiro n’ abatavuga rumwe na yo, naho Leta Zunze ubumwe za Amerika zo zisaba ko yakwirinda guhohohotera abatavuga rumwe na yo no gukoresha imbaraga z’ ikirenga nk’ izakoreshejwe ku itariki ya 08 uku kwezi ubwo igipolisi cyiraye mu bigaragambya kibarasaho gikoresheje imbaraga zidasanzwe.

Uyu ni umujyi wa Bujumbura haranzwe n’ intambara z’urudaca


Ishyaka ry’abadasigana ni ryo ryahereweho

Amerika ariko yanasabye amashyaka na yo kwitwara neza no kubahiriza amategeko bakitwara neza kugeza abaturage babaciriye urubanza mu matora y’ umukuru w’ igihugu ateganijwe mu Burundi umwaka utaha wa 2015.


Hakurikiyeho irya MSD rya Alexis Sinduhije

U Burundi bukaba bwarahamagaye aba ba diplomats bubasaba ko bababera abavugizi kuri iki kibazo kibuhangayikishije kuko ibi bibazo by’ abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bimaze iminsi bivugwa kuko uretse na MSD hari hashize iminsi hari n’ ikibazo cy’ abarwanashyaka ba UPRONA na yo itavuga rumwe na Leta n’ ubwo byari kumwe muri Guverinoma ariko ikikuramo aho uwari icyegera cy’ umukuru w’ igihugu yirukaniwe na Perezida Petero Nkurunziza.



Sam Kwizera-imirasire.com

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/2011-09-19t152134z_1817541087_gm1e79j1t1701_rtrmadp_3_burundi-attack_0.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/2011-09-19t152134z_1817541087_gm1e79j1t1701_rtrmadp_3_burundi-attack_0.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSNyuma y’aho umuryango w’ abibumbye uhamagariye Leta ya Petero Nkurunziza mu Burundi guha uburenganzira bwaboi abarwanya ubutegetsi bwe, ibihugu bigize umuryango w’ ibihugu by’ ubumwe bw’ u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zunze mu rya LONI basaba Leta y’ u Burundi kubahiriza uburenganzira bw’ abatavuga rumwe na yo. Umuvugizi wa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE