Hashize imyaka 20 uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira apfiriye mu ndege ya mugenzi we w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana yarashwe n’abataramenyekana kugeza ubu.

Kuwa Mbere tariki 7 Mata 2014, u Burundi bwahisemo kwibuka uyu wari umukuru w’igihugu ari nako bifatanya n’abaturanyi babo b’u Rwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo bari bavuye i Arusha muri Tanzaniya mu mishyikirano y’ibibazo byo mu karere, tariki 6 Mata 1994, Perezida Cyprien Ntaryamira nawe ari mu bapfiriye muri iyo ndege.

Imihango yo kwibuka uyu wahoze ari umukuru w’igihugu yaranzwe n’igitambo cya misa muri katederale ya Regina Mundi ndetse no gushyira indabo ku mva ya Nyakwigendera ariko nta mbwirwaruhamwe (discours/speech) yigezwe itangwa.

Sylvestre Ntibantunganya wasimbuye Ntaryamira avuga ko ari ngombwa kuvuga ibyabaye ati “Tugomba kubivuga kuko amateka y’ibihugu byacu byombi afite henshi ahuriye. Tugomba kubivuga tukareba ikigomba kwirindwa kuko u Burundi n’u Rwanda ari abavandimwe b’impanga.”

Ibi bihugu bibiri byo mu karere k’ibiyaga bigari bihuje byinshi mu mateka yabyo ndetse bijya no kunganya ubuso ari nako bihuje ababikolonije b’Ababiligi baje basimbura Abadage, ndetse n’ubu bikaba bihuriye mu miryango y’ubukungu itandukanye nk’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), n’iyindi.

Placide KayitareHUMAN RIGHTSPOLITICSHashize imyaka 20 uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira apfiriye mu ndege ya mugenzi we w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana yarashwe n’abataramenyekana kugeza ubu. Kuwa Mbere tariki 7 Mata 2014, u Burundi bwahisemo kwibuka uyu wari umukuru w’igihugu ari nako bifatanya n’abaturanyi babo b’u Rwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubwo bari...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE