Turaburira abanyarwanda bo muri Europe kubera amahugurwa adasobonutse ari guhabwa z’urubyiruko
Turamenyesha abanyarwanda baba muri Europe no muri America, ko tumaze kumenya amakuru y’uko hari urubyiruko rugizwe n’abanyeshuri biga muri Europe no muri America, rumaze iminsi rwitoza, uburyo kwo kuneka, impunzi no gushakisha amakuru yose y’ubuzima bwazo.
Bakaba kandi barigishijwe kwamamaza leta y’u Rwanda mu bihugu babamo, kandi bakanasenya inyandiko zose zisohoka zinega imikorere ya leta y’u Rwanda.
Urwo rubyiruko rwavuye muri France, Belgium, UK, Holland, Canada, na Sweden.
Nyuma y’amahugurwa rwakiriwe na ambassaderi Eugene Gasana uhagariye u Rwanda muri Amerika.
Turabibutsako andi mahugurwa yari yabaye muri France, Belgium no muri UK muri bihe bitandukanye mwaka ushize wa 2015.
Turibaza kandi guhangayikijwe n’ayo mahugurwa menshi ari kuba
Ntago twamenya neza niba urwo rubyiruko rwarasabwe no gukora ibikorwa bimwe bibi u Rwanda rujya rukora nko kurogo cg kwica bakoresheje inzira nyinshi, ariko turasaba abanyarwanda kuba maso, mwanabona abari gukora ibikorwa byababuza umutekano, mwabimenyesha inzengo z’umutekano zibegereye.
https://inyenyerinews.info/human-rights/turaburira-abanyarwanda-bo-muri-europe-kubera-amahugurwa-adasobonutse-ari-guhabwa-zurubyiruko/HUMAN RIGHTSTuramenyesha abanyarwanda baba muri Europe no muri America, ko tumaze kumenya amakuru y’uko hari urubyiruko rugizwe n’abanyeshuri biga muri Europe no muri America, rumaze iminsi rwitoza, uburyo kwo kuneka, impunzi no gushakisha amakuru yose y’ubuzima bwazo. Bakaba kandi barigishijwe kwamamaza leta y’u Rwanda mu bihugu babamo, kandi bakanasenya inyandiko zose...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS