Umuyobozi wa Transparency International-Rwanda, Ingabire Immaculee (Ifoto/Interineti)

 

•Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatumije mu mahanga ibikoresho bidakenewe

•Ababigizemo uruhare barafashwe barekurwa mu buryo budasobanutse

•Inyandiko z’ibyatumijwe muri RBC kuva mu mwaka wa 2012 zaburiwe irengero

Ibi ni ibivugwa n’Umuryango wa Transparency International Rwanda (TI-Rwanda) uvuga ko uhangayikishijwe n’umutungo wa rubanda ukomeje gutikirira muri RBC.

TR-Rwanda ivuga ko itiyumvisha uburyo RBC yagiye itumiza ibikoresho mu mahanga kandi mu bubiko bwayo bigihari, “amamiliyari” y’imisoro y’abaturage akahatikirira.

Abagize uruhare mu inyerezwa ry’ayo mafaranga ngo batawe muri yombi barekurwa mu buryo budasobanutse, bituma inyandiko zo muri iki kigo zagombaga gushakirwaho amakuru zose zihita zinyerezwa.

Mu kiganiro cyihariye Umuyobozi w’uyu muryango urwanya ruswa n’akarengane Madame Ingabire Marie Immaculee, yahaye ikinyamakuru Izuba Rirashe, yavuze ko ibibazo biri muri RBC no muri Minisiteri y’ubuzima muri rusange biteye agahinda.

“Muri RBC twahabonye ibibazo bijyanye no gutanga amasoko adasobanutse, bigaragara ko harimo imicungire mibi, harimo kunyereza umutungo wa Leta kuko hari ibintu byatumijwe mu mahanga ndetse byaranishyuwe ariko wajya kureba ugasanga nta byigeze biza.”

Madame Ingabire yirinze kubwira Izuba Rirashe umubare w’amafaranga yaba yaranyerejwe muri RBC, ariko yemeza ko icyo Transparency Rwanda idashidikanyaho ariko uko hanyerejwe amafaranga abarirwa mu mamiliyari.

Avuga ko muri RBC hari n’aho usanga barishyuye ibintu kandi amafaranga menshi cyane arenze ayari akenewe kwishyurwa.

Abajijwe ibikoresho byatumijwe na RBC kandi bidakenewe, Ingabire yasubije muri aya magambo: “RBC ni ikigo gikoresha amafaranga menshi cyane kuko batumiza ibikoresho bya laboratwari, ibintu byo gupima, uducupa dufatirwamo amaraso n’ibindi, gusa hafi ya byose byatumijwe bidakenewe ndetse hari n’aho byatumizwaga hakaza imibare myinshi cyane, ukaba ukeneye nk’ibihumbi 2 ugatumiza nk’ibihumbi 5.”

Ingabire avuga ko abakozi ba RBC bumvikanaga na rwiyemezamirimo, bakaza kugabana inyungu.

Avuga ko igikomeje gutera ubwoba ari uko usanga abagize uruhare mu kunyereza uwo mutungo bose barekuwe.

Arakomeza agira ati, “Inzego z’ubutabera turazitunga agatoki cyane, iki kibazo kikimara kuba muri RBC abari gukurikiranwa bahise barekurwa ako kanya, ubu  havutse ikibazo kuko impapuro zagombaga kugaragaza ibyatumijwe kuva mu mwaka wa 2012 zarabuze.”

Uyu muyobozi wa TI-Rwanda akomeza agira ati, “Byaduyete impungenge, umuntu wese ukekwaho amafaranga menshi ni we urekurwa,  abakekwaho dukeya bakaba aribo bafungwa, mujye mutubariza impamvu  ibifi binini bidakorwaho, mutubarize ubutabera muti ‘bigenda gute ko ibifi binini ari byo birekurwa by’agateganyo buri gihe udufi duto tukagumamo?’”

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yemereye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko koko hari abakozi batawe muri yombi kubera ibyo bibazo Transparency Rwanda ivuga.

MINISANTE ntiyerura ngo ivuge neza uko iki kibazo giteye, ariko ubuyobozi bwayo buravuga ko igishimishije ari uko inzego zibishinzwe zamaze kukimenya kandi  zirimo kugikurikirana.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima Nathan Mugume, akomeza agira ati, “Iki kibazo cyashyikirijwe inzego zigomba kubikurikirana, icyo gihe rero zirabikurikirana zasanga harimo amakosa bo bafite ibihano cyangwa izindi ngamba zigomba gufatwa.”

Ku bijyanye n’aba bantu barekuwe, Mugume we avuga ko inzego za Leta ari inzego zigenga kandi  zifite uko zikora, bityo kuba baba bararekuwe bisobanuye ko byari ngombwa ko barekurwa.

Umuvugizi w’Inkiko z’u Rwanda Itamwa Emmanuel we avuga ko ikibazo cy’umutungo wa Leta waba waranyerejwe muri RBC muri ubwo buryo, ntacyo bazi.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSUmuyobozi wa Transparency International-Rwanda, Ingabire Immaculee (Ifoto/Interineti)   •Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatumije mu mahanga ibikoresho bidakenewe •Ababigizemo uruhare barafashwe barekurwa mu buryo budasobanutse •Inyandiko z’ibyatumijwe muri RBC kuva mu mwaka wa 2012 zaburiwe irengero Ibi ni ibivugwa n’Umuryango wa Transparency International Rwanda (TI-Rwanda) uvuga ko uhangayikishijwe n’umutungo wa rubanda ukomeje gutikirira muri RBC. TR-Rwanda...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE