Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 16 Kamena 2015, impanuka y’indege yari itwaye umurwayi yahitanye abantu batanu muri Afurika y’Epfo.

Iyi ndege nto yo mu gihugu cya Mozambique iri mu bwoko bwa ER24 yari isanzwe yifashishwa mu bikorwa by’ubuvuzi, ikaba yaguye igeze kuri parike ya Tygerberg hafi y’umujyi wa Cap muri Afurika y’epfo aho yari yerekeje muri iki gihugu ijyanyeyo umurwayi kuvurirwayo.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa ivuga ko inzego z’ubutabazi bwihuse zahise zishyira ahagaragara itangazo rivuga ko abapilote bayo uko ari babiri, umurwayi wari uyirimo , umukozi wo ku bitaro wamukurikiraniraga hafi, kimwe n’umwana we w’umukobwa wari umurwaje bose bahise bahasiga ubuzima.

Imirasire.com

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSMu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 16 Kamena 2015, impanuka y’indege yari itwaye umurwayi yahitanye abantu batanu muri Afurika y’Epfo. Iyi ndege nto yo mu gihugu cya Mozambique iri mu bwoko bwa ER24 yari isanzwe yifashishwa mu bikorwa by’ubuvuzi, ikaba yaguye igeze kuri parike ya Tygerberg hafi y’umujyi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE