Rwimiyaga-Nyagatare : Bafite amazi meza ariko bakoresha ay’igishanga
Iyo ugeze mu Murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, mu gishanga hafi y’agasanteri ka Kirebe uhabona amazi atemba ukabona abantu benshi barimo kuyavoma, abandi baba bamesa imyenda yabo ayo mazi akaba akomeza mu gishanga hose gikikije Umurenge wa Rwimiyaga. Usanga abafite inka bari kuzishoramo, abandi boza amapikipiki yabo n’amagare mu gihe abandi baba bari kuyoga.
Nyamara n’ubwo hariho iyi migirire, hirya no hino uhasanga amavomero yashyizweho n’ubuyobozi aho kuvoma ayo mazi ijerekani imwe bayivomera amafaranga makumyabiri (20 frw). Abaturage bavuga ko ayo mazi bayazaniwe n’ubuyobozi hashize imyaka isaga ibiri ,nyamara ko nta kibazo bari bafite cy’amazi, kuko amazi yabo atemba abahagije kandi ko ntacyo yigeze abatwara kuva batura muri ako gace.
Munyandamutsaumwe mu batuye muri ako gace ngo aya mazi bita ko ari meza ngo niyo afite indwara nyinshi kuri we ngo amazi bayazanye batayasabye kandi ngo akomeje kubatera indwara.
Agira ati “ubundi ninyweraga amazi atemba nkayanywa ntagire ikibazo antera, none ejo bundi nanyweye ariya mazi ya robine kuri ubu narwaye ibicurane”.
Hari n’abaturage ngo basanga kugurisha ayo mazi biri mu bibatera kuyareka ngo kuko abaturage batabona ayo mafaranga buri munsi kandi bakoresha amazi menshi.
Nyirakama Celina we ngo aya mazi arahenda, abisobanura agira ati “aya mazi arahenda cyane ntabwo twabasha kubona amafaranga aguze amazi buri munsi, ubuyobozi bukwiye gushaka uburyo ayo mazi yabaubuntu cyangwa se bakayihorera tukagumya gukoresha amazi yacu asanzwe hano kirebe”.
Hari bamwe mu baturage bavuga ko bashobora kumara ukwezi batabonye n’igiceri cy’ijana kandi bakaba bakenera ijerekani irenze imwe ku munsi bityo bikaba bivuga ko badashobora kwigurira ayo mazi. Muhimpundu we ngo amazi anyweye imyaka irenga itanu akaba atararwara ntiyumva impamvu yahatirwa kuyareka ngo ni mabi kandi nta kibazo yigeze amuteza.
Agira ati “kurwara ni impanuka aya mazi nyanyweye imyaka myinshi kandi ntacyo nabaye, ayo mazi yabo anagurishwa ntacyo arusha aya ngaya”.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rwimiyaga, Hanyurwimfura Elias asanga ikibazo cy’amazi kibangamiye cyane uyu murenge gusa ngo umubiri ukaba umenyera ibintu bibi cyane iyo ubibabayemo igihe kirekire gusa akemeza ko hari igihe biba ari ikibazo gikomeye.
Agira ati “twakira abantu benshi bafite ibibazo by’indwara zituruka ku mwanda mu mezi abanza y’umuhindo mu kwezi k’ukwakira aho imvura iba itangiye kumanura imyanda yo ku misozi, ku buryo twakira abaturage bari hagati ya batanu na batatu ku ijana ugereranyije n’abaturage batuye umurenge wose nyamara mu yindi minsi nta kibazo kidasanzwe tubona”.
Abaturage batuye mu murenge wa Rwimiyaga basaga ibihumbi 60. Abayobozi bavuga ko aya mazi yegerejwe abaturage muri gahunda ya leta yo kwegereza abaturage amazi meza, bikaba bidasaba kubagisha inama ngo babazanire iterambere cyangwa ibyiza bibabereye, bakavuga ko ari imyumvire ikiri hasi.
Ubuyobozi busanga bituruka ku myumvire
Munyangabo Celestin umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimiyaga atangaza ko bagiye gukora ubukangurambaga ku buryo nta muturage uzongera gukoresha amazi mabi kandi ameza yaramaze kubegerezwa n’ubwo ataragera kuri bose.
Agira ati “amazi meza kuri bose niyo ntego ya leta ,ariko kandi bisaba kwigisha abaturage ngo bumve ko amazi meza ari isoko y’ubuzima bwiza, iyo myumvire rero niyo igomba guhinduka kandi twizera ko aba baturage bazumva ibyiza byo gukoresha amazi meza”.
Munyangabo Celestin avuga ko igiceri cy’amafaranga 20 ku ijerekani ari amafaranga make ko kuri we yumva nta muturage wagakwiye kuyabura ko buri gihe abibona nk’imyumvire gusa ikiri hasi.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwimiyaga bwemeza ko aho amazi ataragera bagiye gukora ibishoboka byose akazahagera mu bihe bya vuba ku buryo umwaka utaha ibirometero bisaga 50 by’umuyoboro w’amazi bizatunganywa, amazi akagera no mu tundi tugari nka Ntoma, Rwimiyaga na nyendo.
Source: Umuryango
https://inyenyerinews.info/human-rights/rwimiyaga-nyagatare-bafite-amazi-meza-ariko-bakoresha-ayigishanga/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/arton10149-4ef26.png?fit=300%2C174&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/arton10149-4ef26.png?resize=110%2C110&ssl=1HUMAN RIGHTSIyo ugeze mu Murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, mu gishanga hafi y’agasanteri ka Kirebe uhabona amazi atemba ukabona abantu benshi barimo kuyavoma, abandi baba bamesa imyenda yabo ayo mazi akaba akomeza mu gishanga hose gikikije Umurenge wa Rwimiyaga. Usanga abafite inka bari kuzishoramo, abandi boza amapikipiki yabo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS