Kuva kuwa mbere w’icyumweru turi gusoza ku gasozi ka Kanyesheja mu gace ka Kabagana 2 muri Buhumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa ingabo z’u Rwanda zaba ziri aha hantu nk’uko byatangajwe na CEPADHO (Centre d’étude pour la promotion de la paix, la démocratie et les droits de l’homme).

Iyi nkuru dukesha urubuga 7sur7.cd iravuga ko kuza kw’aba basirikare kwabanjirijwe n’abantu bagera kuri 50 bari baragiye inka, ngo mu rwego rwo kwerekana ko aba bashumba bashakaga aho baragira nk’uko byemejwe na Omar Kavota, umuvugizi wa sosiyete sivile ya Kivy y’Amajyaruguru.

Ngo aba bashumba baje kurengera muri Pariki y’Igihugu ya Virunga, ingabo za FARDC zagerageje kubashakisha zirababura neza nk’uko CEPADHO ibyemeza. Abaturage bakaba baratangaje ko byibuze kompanyi 2 z’ingabo z’u Rwanda n’ibikoresho byinshi ari zo ziri kugenzura Kanyesheja.

JPEG - 89.4 kb
Omar Kavota

Omar Kavota akaba avuga ko uku kwinjira muri Congo gushya kw’ingabo z’u Rwanda kuje nyuma y’ibyumweru bike gusa hagaragajwe imbago zigabanya ibihugu byombi, kuri we ngo bikaba biteye ubwoba kubona ingabo z’u Rwanda zifata icyemezo cyo kwambuka ku manywa y’ihangu imbago ya 19, imbago ngo yagaragajwe neza unyuraho mbere yo kugera Kanyesheja ya 2.

Uyu muryango wa CEPADHO ukaba uvuga ko kuva haba imirwano hagati y’ingabo z’ibihugu byombi kuri aka gasozi ka Kanyesheja kuwa 11 Kamena 2014 ingabo z’u Rwanda zitavuye aha hantu neza.

Ibi rero ngo bikaba bigaragaza ko ingabo z’u Rwanda zaba ziri gutegura ikintu cyazatungurana. Ngo kuva M23 yatsindwa, ingabo z’u Rwanda ziracyagenzura igiturage cya Murambi giherereye muri Munigi muri iyi Teritwari ya Nyiragongo n’ubundi inyuma y’imbago ya 10 n’iya 11 ku ruhande rwa Congo.

Mu rwego rwo gukumira ubundi bushyamirane hagati y’igisirikare cya Congo n’icy’u Rwanda, CEPADHO ikaba yabimenyesheje guverinoma ya Congo, inahamagarira Itsinda rihuriweho rya CIRGL rishinzwe kugenzura imipaka guhita batangira gukurikirana iki kibazo mu maguru mashya. Twagerageje kuvugisha umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo ariko ntibyadukundira.

Imirasire.com

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSKuva kuwa mbere w’icyumweru turi gusoza ku gasozi ka Kanyesheja mu gace ka Kabagana 2 muri Buhumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa ingabo z’u Rwanda zaba ziri aha hantu nk’uko byatangajwe na CEPADHO (Centre d’étude pour la promotion de la paix, la...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE