Rwanda: batandatu ku 10 batanze ruswa mu kubona inguzanyo ya Bank
Mu gihe Leta ikangurira Abanyarwanda b’ingeri zose gutinyuka bagakorana n’ibigo by’imari n’amabanki, ndetse abafite imishinga myiza ariko badafite igishoro bagasaba inguzanyo kugira ngo bayishyire mu bikorwa, ubwoba bwa ruswa igaragara mu bashinzwe inguzanyo mu mabanki ngo hari abo ica intege. Ku bantu 10 bafashe Inguzanyo mu mwaka ushize bavuganye n’Umuseke barindwi muri bo batanze ruswa.
Dutegura iyi nkuru kuri ruswa ivugwa muri Banki zimwe na zimwe mu guha inguzanyo abakiliya bazo, batandatu bahamye ko batanze ruswa, bane bakavuga ko ntayo batanze, umwe muri aba bane akavuga ko yayisabwe ariko ntayitange kandi n’inguzanyo bakayimuha. Aba bose uko ari 10 ibya ruswa ivugwa mu gutanga inguzanyo mu mabanki bari barabyumviseho.
Abavuganye n’Umuseke ntibifuje gutangaza amazina yabo, mu ishyirahamwe rihuza Amabanki mu Rwanda aho Umuseke wagerageje kuvugana nabo kuri iki kibazo batubwiye ko ubishinzwe ari mu biruhuko. Gusa Police yo ivuga ko nta ‘case’ nk’iyi barabona, ariko bashishikariza abantu kujya batanga amakuru ku rwego rushinzwe ibyaha bya ruswa muri Police.
Ibisubizo ku kibazo cyo gusabwa ruswa mu nguzanyo:
Uwa mbere yatubwiye ko nta ruswa yigeze asabwa ubwo yakaga inguzanyo muri Banki bakorana.
Ati “Gusa ikintu ntasobanukiwe ni amafaranga bankase bita umufuragiro ntazi uko agenda. Narabajije barambwira ngo ni ayo kwiga Dosiye, ariko ni menshi kuko banciye ijana (100 000 frw), gusa sinasobanukiwe pe, gusa habamo ruswa byo ndabizi cyane muri iyi minsi.”
Uwa kabiri, ati “Ewana natse credit ya Miliyoni 25 ariko natanzemo imwe! Ntabwo dossier (Dosiye) yapfa kugenda udahaye agent de credit (ushinzwe inguzanyo).”
Abajijwe impamvu atabibwiye inzego zishinzwe kurwanya ruswa cyangwa Police, yavuze ko adashobora kubigaragaza kuko nawe ngo byamugiraho ingaruka, ati “…nta rwego wabibwira, waba witobeye.”
Uwa gatatu, yatubwiye ko ruswa muri ‘credit’ ahenshi iri ikintu kigaragara.
Ati “Kugira ngo affair irangire utanga akantu,…muri Bank*****…nahaye ibihumbi 600 umuntu wabingiriyemo bampa Miliyoni 12. None se iyo ntayatanga nari kuyibona? Cyangwa wenda nari kuyibona ariko nasiragiyeeeeee.”
Uwa kane, ati “Muri ***** banyatse ibihumbi 400 kabisa ni umuntu wadiye akara ko batazayampa ntabikoze. Ni nk’ikiguzi nyine kugira ngo affair yihute.”
Uwa gatanu, ati “Umva nkubwire credit ni danger muri bank nyinshi, njye umuntu wo muri **** we yashakaga ko muha n’ibintu (turyamana) ahubwo, kandi nanabahaye ibihumbi 500, bampa 18 (miliyoni), ni hatari.”
Uwa gatandatu, we atuye mu Karere ka Rwamagana, yafatiye inguzanyo mu Umurenge SACCO. Avuga ko udashobora kubonayo inguzanyo udatanze ‘akantu’. Iyo utayatanze ngo barakomeza bakagusiragiza kugera urushye.
Ati “Noneho hari n’ayo bita ngo ni ay’umushinga, kandi ari wowe uba wawiyigiye, ndetse wagerayo bakaguha urupapuro wuzuza gusa. Ku mafaranga nk’ibihumbi 100, ntibabura nk’ibihumbi 10 cyangwa 15 bagukata.”
Uwa karindwi, we avuga ko yakiye umuvandimwe we inguzanyo inshuro ebyiri muri Banki, ariko ngo ntarakwa ruswa, ababishinzwe baraza bakareba ingwate gusa ubundi bakayimuha.
Gusa, ngo azi umuntu w’inshuti ye ubu urimo kwishyura inguzanyo umugabo we yafashe ahaye ruswa y’ikibanza gérant wo muri Banki, yarangiza akayacikana akajya kwishakira undi mugore muri Uganda.
Uwa munani, ati “Non, nta bwo banyatse ruswa pe, muri ****** bampaye Miliyoni 5, ariko nta muntu wanyatse ruswa. Ndabyumva gusa ariko ntabyambayeho.”
Uwa cyenda, we yatubwiye ko yatanze ruswa y’ibihumbi 500 kugira ngo abone inyuzanyo yashakaga nyuma y’igihe kinini asabwa utuntu twinshi ngo dossier ye yuzure.
Ati “Mr, sinzi ko bari kuzayimpa kabisa, dossier yanjye yahoraga ibura utuntu buri gihe ariko tudafatika, mbona ko nyine ari iyo gahunda. Ni muri *****.”
Uwa cumi, we yafatiye inyuzanyo muri Banki ***** ariko ngo nta ruswa bamwatse. Ati “Kereka cash ntibuka ukuntu bita za bank, bavanye kuri Miliyoni 2 bampaye. Ariko nta ruswa banyatse pe, naba mbabeshyeye.”
Police irashishikariza abantu gutanga bene aya makuru
Amakuru ajyanye na ruswa ivugwa mu gutanga inguzanyo mu mabanki usanga agarukira ahanini hagati y’abakiliya n’imiryango yabo n’inshuti hamwe no mu batanga izo nguzanyo (abarya ruswa) ntabatanga amakuru ku nzego nk’Umuvunyi cyangwa Police zishinzwe kurwanya ruswa.
Superintendent Karasira Jean Claude, ushinzwe kurwanya ruswa mu Ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha (CID) yatubwiye ko muri rusange nta byaha bakunze kwakira bijyanye na ruswa mu mitangire y’inguzanyo.
Ati “Bisa n’aho rwose nta zihari,…abantu baduhe amakuru, dufite uburyo bwacu dukora iperereza tutagaragaje amazina yabo,…twabikurikirana kandi mu buryo bw’ibanga, ku buryo n’uwatanze amakuru tumugirira ibanga. Abo bantu baka rushwa dushobora gukora operation, tugakoresha uburyo bwacu abo bantu baka ruswa tukaba twabafata.”
Polisi isaba abantu bafite amakuru kuri ruswa iyo ariyo yose guhamagara ku murongo utishyurwa 3511, cyangwa kuri 0788311164 bagatanga amakuru kugira ngo iki cyaha gikurikiranwe.
Ruswa imunga ubukungu bw’igihugu kandi igatera akarengane.
https://inyenyerinews.info/human-rights/rwanda-batandatu-ku-10-batanze-ruswa-mu-kubona-inguzanyo-ya-bank/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSMu gihe Leta ikangurira Abanyarwanda b’ingeri zose gutinyuka bagakorana n’ibigo by’imari n’amabanki, ndetse abafite imishinga myiza ariko badafite igishoro bagasaba inguzanyo kugira ngo bayishyire mu bikorwa, ubwoba bwa ruswa igaragara mu bashinzwe inguzanyo mu mabanki ngo hari abo ica intege. Ku bantu 10 bafashe Inguzanyo mu mwaka ushize bavuganye...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS