Ingabire Marie Immaculée umuyobozi wa Transparency International Rwanda/UMUSEKE

Ingabire Marie Immaculée umuyobozi wa Transparency International Rwanda

Ingabire Immaculee yanenze cyane uburyo hari imishinga igaragaramo ruswa ariko ntihagire ubihanirwa. Yavuze uburyo amatike yo kwinjira ku kibuga mu mikino y’irushanwa rya CHAN 2016 ribera mu Rwanda agurishwa ku giciro cyo hejuru kitagenwe mu nkengero z’umujyi wa Kigali ariko ntihagire ubihanirwa.

Umuyobozi wa Transparency yavuze ku buryo umushinga wo kubaka Stade Huye wagaragayemo amakosa (ruswa), Inteko Nshingamategeko ikongeraho asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda ku ngengo y’imari yari yateganyijwe kugira ngo imirimo yo kuyubaka irangire, ariko n’uyu munsi ngo nta muntu urahanwa cyangwa ngo abibazwe.

Ingabire Immaculee yavuze ku nyubako z’ibiro by’uturere twa Nyamagabe na Bugesera zituzura ku gihe cyagenwe kandi ingengo y’imari yaratanzwe, ariko n’ubu ba rwiyemezamirimo batwubatse bakaba batarabibazwa.

Ruswa mu Rwanda ngo igenda ifata intera bitewe n’uburangare n’ubushake buke bw’abayobozi baba bishakira umugati gusa iyo bagiye muri politiki bakibonera imyanya n’ubutegetsi biba bihagije.

Ati “Mu Rwanda, abanyepolitiki bayijyamo bishakira umugati aho gukorera abaturage.”

Ingabire ntatinya kuvuga ko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyamunzwe na ruswa. Avuga ko iki kigo cyakagombye kuba gifite umuyobozi uzwi ariko uriho ubu ngo amaze imyaka n’imyaniko ari uw’agateganyo.

Ati “Burya umuyobozi w’agateganyo aba ameze nk’umugabo w’umwinjira, atinya kuvuga amakosa ari aho kugira ngo atagira uwo yiteranya na we cyangwa agakanga rutenderi ntahabwe wa mwanya burundu.”

Mme Ingabire yavuze ku kwiyongera kwa Malaria irimo ica ibintu muri iyi minsi, avuga ko byagaragaye ko Abanyarwanda bahawe inzitiramibu zitujuje ubuziranenge, kandi igihugu cyarishyuye akayabo ngo kibone inzitiramibu nzima zikoranye umuti zujuje ubuziranenge, ariko abazitumije ngo nta n’umwe urabibazwa.

Yavuze ku kibazo cy’inzu ya Kigali Convention Center ituzura, avuga ko hagiyeho Komite izagenzura ibibazo byabayemo, ariko ngo na byo ushobora kuzasanga birangiye abantu batamenye ibyabaye, ndetse nta n’umuntu uhanwe.

Yanagarutse ku kibazo cy’uburyo bwo gutwara abantu mu Rwanda mu modoka, aho usanga umuntu umwe ahabwa umuhanda ngo azawusaruremo amafaranga, nta modoka agira zihagije, ugasanga arakoresha iz’abandi bakamusorera bagahindukira bakanasorera Leta, ugasanga ibyo nta n’umuntu ubivugaho.

Ingabire Immaculee yanenze ijambo Minisitiri w’Intebe yavuze mu muganda ubwo yavugaga ko habaye kurangara ku kibazo cy’ubwiyongere bw’indwara ya Malaria, avuga ko nta mbabazi zikwiye guhabwa uburangare.

Ati “Indangare nyine ni indangare, ntabwo umuntu w’indangare akwiye kuyobora abandi.”

Ikindi kibazo kirimo ruswa imaze gufata intera, ni mu burezi aho ngo umuntu ataabona akazi adatanze ‘kitu kidogo’ (ruswa), gusa ngo ibyo Transparency Rwanda irabizi nubwo itarakora ubushakashatsi ngo bamenye imibare.

Icyo kibazo cyo mu burezi ngo usanga abayobozi b’inzego z’ibanze babiziranyeho n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Mu cyegeranyo kitwa ‘Corruption Perception Index’ kigaragaza uko ibihugu bikurikirana mu kurangwamo ruswa, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 4 muri Africa mu kugira ruswa nke, rufata umwanya wa mbere mu bihugu bya Africa y’Iburasirazuba mu kutabamo ruswa, ndetse ruba urwa 44 ku Isi, n’amanota 54.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, avuga ko u Rwanda rukora bike mu byakagombye gukorwa, ugasanga rubona amanota aruta iy’ibihugu bya Africa ariko na byo birwaye kuburyo ntawashimishwa no kubyigereranyaho, ibyo ngo byaba bisa no kuvuga ko wasize umuntu ufite ubumuga bw’amaguru muri musiganwa.

Avuga ko umuco wo kudahana ku bantu barya amafaranga ya Leta mu Rwanda, biri mu bituma amanota igihugu cyakabonye agabanuka mu kuba cyagira umwanya mwiza mu kutarangwamo ruswa.

Yasabye Abanyarwanda bose gutinyuka bakajya batanga amakuru afatika kuri ruswa, abayobozi na bo bagakora ibyo bakwiye gukora.