Rusizi:Imvura idasanzwe yangije inzu 14 mu murenge wa Bugarama
Imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 22 na 23 ku wa Gatandatu Mutarama 2016, yangije inzu 14 zo mu midugudu ya Cyagara,Gatebe, Mihabura,Kabeza , na Muko mu kagari ka Nyange mu murenge wa Bugarama.
Uretse izi nzu zo guturwamo 14 , iyi mvura yasenye n’imisarani ine nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere Emmanuel Nsigaye.
Yagize ati “Mperekejwe n’inzego zose bireba kuva saa kumi n’imwe za mu gitondo twariyo tureba ibyangiritse, ngo turebe n’ubufasha bakeneye dushingiye ku miterere y’ikibazo.”
Akomeza avuga ko nta nzu ikiri nzima ku buryo yaturwamo ariko ko bakoze ubuvugizi iyi miryango 14 igacumbikirwa n’abaturanyi mu gihe hagishakishwa ubufasha.
Nsigaye ati “Twakoze ubukangurambaga mu baturanyi babo ngo babacumbikire mu gihe tugiye guhura n’abafatanyabikorwa bacu nka Croix Rouge, MIDIMAR,imiryango itegamiye kuri leta itandukanye ikorera mu karere; ubu hari n’abatangiye kutwemerera amabati yo kubagoboka, ariko ejo nibwo tuzaba dufite neza icyegeranyo cy’imfashanyo zikenewe.”
Agaciro k’ibyangirikiye mu nzu zasenyutse kagera kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’urwanda.