Ibiheri (bed bugs) byugarije abatuye Rwinzuki na Bugarama ho mu Karere ka Rusizi  ntibigituma barara mu nzitiramibu.

Ibyo biheri ngo byatuma indwara ya marariya irushaho kwiyongera muri utwo duce mu gihe nta gikozwe ngo bicike burundu.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rwinzuki, hatagize igikorwa ngo ibiheri byibasiye abaturage ba Rwinzuki bicike maraliya yarushaho kwiyongera kuko mu kwezi kumwe gusa abarwayi bayo biyongeyeho 11.7%.

Niyonsenga Innocent aragira ati, “ukwezi kwa Nzeli kwarangiye malariya iri kuri 14,3% none ukwezi gushize  k’Ukwakira twagize 26%.

Iki kibazo cy’ibiheri cyatumye dufatanya n’abajyanama b’ubuzima dushaka icyatumye malariya yiyongera, dusanga biterwa n’ibiheli byabujije abaturage bo mu kagali ka Kigenge kurara mu nzitiramibu.”

Ibiheri biryana binyunyuza amaraso y’umuntu nk’uko ikirondwe kinyunyuza amaraso y’inka, ngo byihisha mu nzitiramibu, ku nkuta z’inzu no mu bitanda maze byagera nijoro bigapfupfunyuruka aho biba byihishe ku manywa bigatangira kuruma abantu bibabuza gusinzira.

Niyonsenga avuga ko ibyo biheri bamwe bavuga ko bikururwa n’umwanda bishobora kuba barabyandujwe n’abaturage bo mu Murenge wa Bugarama wabanje kwibasirwa nabyo na n’ubu bikaba bitarahashira.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima wo mu kagali ka Kigenge, utarashatse ko amazina ye atangazwa muri iki Kinyamakuru, avuga ko mu ngo bazengurutsemo basanze nta mwanda uhari, ahubwo ngo biterwa n’ukuntu ibiheri byororoka.

Avuga ko igiheri gishobora kuza mu nzu ari kimwe nyuma y’igihe gito kikaba cyamaze gukwira inzu yose, kandi ngo gishobora gutera amagi 200 ku munsi.

Ubusanzwe ibiheri bikunda kwihisha ahantu nko mu nzitiramibu, hagati y’imbaho z’igitanga, ibiheri kandi byihisha hagati ku bikuta by’inzu zigiye zifite ibinogo.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nkombo afatanyije n’abajyanama b’ubuzima ngo bagiye gufatanya n’abaturage kurwanya ibyo biheri bakoresha imiti  yica udukoko n’amazi ashyushye.

N’ubwo hari imiti yica udukoko, Umunyamerikakazi w’umuhanga mu by’udukoko, Dr Dini.M.Miller, avuga ko kurwanya ibiheri bitorohera umuntu uwari we wese ngo abafite icyo kibazo baba bagomba kwitabaza amasosiyeti akora imiti yica udukoko.