Umupadiri wari ushinzwe umutungo wa Kiliziya Gaturika muri Diyosezi ya Cyangugu nyuma y’iminsi 2 abuze umurambo baje kuwusanga mu modoka ye iparitse mu ishyamba rya Nyungwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2014.

Amakuru agera ku Mirasire.com avuga ko ubwo abapadiri bari mu nama y’ibitaro I Mibirizi aribwo baje kumenya ko uyu mupadiri yapfuye.Padiri Valensi Niragire yabwiye abanyamakuru ko yahamagawe kuri telefoni n’umuntu utarivuze izina avuga ko yabonye imodoka ya Padiri muri Nyugwe kandi ko imaze iminsi ihaparitse 2.

Padiri Evariste Nambaje

Nyuma y’ayo makuru Padiri Niragire yavuze ko Diyoseze yahise yohereza abapadiri kureba ikibazo Padiri Evariste NAMBAJE yagize. Bahageze mu ishyamba rya Nyungwe basanze imodoka ye ifunze, imfunguzo ze ziri mu ntebe mu mwanya w’imbere naho umurambo we uri mu modoka mu byicaro by’inyuma.

Kugeza ubu imodoka irimo umurambo wa Padiri Evariste NAMBAJE iracyari muri Nyungwe aho bategereje ko inzego z’umutekano zihagera zigatangira gukurikirana icyaba cyahitanye uyu mupadiri.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburengerazuba CSP Francis Gahima, yavuze ko umurambo wa Padiri Nambaje bawubonye, iby’urupfu rwe bikaba byamenyekanye bivuzwe na Jean de Dieu wigeze kumubera umushoferi .

abajijwe niba nta kimenyetso agaragaza ku mubiri cyerekana uburyo yaba yishwe, Gahima yabigize ibanga avuga ko bakiri mu iperereza.

Padiri Evariste Nambaje yavuye muri Diyosezi ya Cyangugu mu rukerera rwo kuwa kane tariki ya 22 aje I Kigali. Akaba yari aje mu bikorwa byo gukurikirana umushinga wa Diyosezi ya Cyangugu w’ubwubatsi bwa Hoteli Malina B dore ko uyu mupadiri ariwe wari uwuhagarariye.

Alphonse Munyankindi – Imirasire.com