Rusizi : Umunyamabanga Nshingwabikorwa na ba Visi Meya bose baba beguye
Amakuru dukeshaUMURYANGO, aravuga ko Visi meya ushinzwe Ubukungu, Visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa b’Akarere ka Rusizi baba bamaze kwegura ku mirimo yabo ku mpamvu zitaramenyekana.
https://inyenyerinews.info/human-rights/rusizi-umunyamabanga-nshingwabikorwa-na-ba-visi-meya-bose-baba-beguye/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/arton9964-26420.png?fit=250%2C145&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/arton9964-26420.png?resize=110%2C110&ssl=1HUMAN RIGHTSAmakuru dukeshaUMURYANGO, aravuga ko Visi meya ushinzwe Ubukungu, Visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa b’Akarere ka Rusizi baba bamaze kwegura ku mirimo yabo ku mpamvu zitaramenyekana.
Nta makuru ku cyaba cyateye iri yegura aramenyekana, gusa ibi bibaye nyuma y’uko muri aka Karere hamaze iminsi havugwa umwuka mubi hagati ya...Placide KayitareNoble
Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWSNta makuru ku cyaba cyateye iri yegura aramenyekana, gusa ibi bibaye nyuma y’uko muri aka Karere hamaze iminsi havugwa umwuka mubi hagati ya Komite nyobozi y’Akarere ndetse n’Inama Njyanama.
Twagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’aka Karere ariko ntibyadukundira kuko telefone ye igendanwa itariho. Ubwo twavuganaga na Perezida w’Inama Njyanama nawe yadusabye ko twamubaza ejo mu gitondo kuko ngo ari mu nama.
Umwe mubagize Inama Njyanama y’Akarere yadutangarije ko ibyo nawe ari kubyumva gutyo, gusa ngo akaba azabimenya neza ku cyumweru kuko aribwo bafite inama nk’abagize Njyanama, bityo akaba ari nabwo baziga kuri ubwo bwegure niba bwatanzwe koko.
Turacyakomeza kubakurikiranira ibirambuye kuri iyi nkuru