Rusizi: Umukuru w’umudugudu yakubise umuturage amuvuna akaguru
Umuturage witwa Uwimana Samuel utuye mu mudugudu wa Rusayo, akagari ka Nyange umurenge wa Bugarama ho mu karere ka Rusizi aravuga ko umuyobozi w’uyu mudugudu aherutse kumukubita amusanze ku irondo ngo nuko yashyize amaguru mu mufuka bikaba byaramuviriyemo kuvunika urubavu,ubuyobozi bw’aka kagari buvugako bugiye gushaka uko uyu muturage yagezwa kwa muganga nibyemezwa ko yakubiswe koko uyu muyobozi w’umudugudu azabiryozwa.
Kwamamaza Uwimana Samuel bivugwa ko yakubiswe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017 , ubwo Bisengimana Vicent usanzwe ari umukuru w’uyu mudugudu wa Rusayo yari amusanze we n’abagenzi be aho bari bari ku irondo.
Uyu mugabo ngo yari yashyize amaguru mu mufuka nk’uburyo bwo kwirinda imibu,maze ngo umukuru w’umudugudu ahita amukubita umugeri mu rubavu. Aya makuru y’ikubitwa ry’uyu mugabo anemezwa na bamwe mu bo bari kumwe ku irondo aho bavuga ko umukuru w’umudugudu yari yasinze bityo abasaba amafaranga yiswe aya teremusi y’icyayi,uwitwa Samuel ayabuze ni ko kumwadukira aramukubita.
amafaranga Umukuru w’uyu mudugudu wa Rusayo yabwiye TV/Radio one ko atigeze akubita uyu muturage bityo akemeza ko uyu muturage yirwaje agamije kumusiga icyaha. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyange Bushayija Jean Marie we yemeje ko uyu muturage agiye kujyanwa kwa muganga nibiramuka bigaragaye ko yakubiswe koko uyu mukuru w’umudugudu akazabiryozwa.
Source :TV1