Ruhango: Umusore yasanzwe muri SACCO afite umuhoro ahita araswa arapfa
Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, mu mu mudugudu wa Gakurazo, mu kagari ka Kamusenyi mu murenge wa Byimana ahubatse ikigo cy’imari cya SACCO Ingenzi Byimana harasiwe umusore bikekwa ko yinjiyemo ashaka kwiba. Ngo yari afite umuhoro ashaka kurwanya inzego z’umutekano.
Uyu musore winjiye muri iki kigo cy’imari biravugwa ko yazanye n’abandi batatu ahagana sa 01h00 z’ijoro, bakihagera we akinjiramo bagenzi be bagasigara hanze.
Umwe mu baturiye iki kigo witwa Umugwaneza Francois d’assise avuga ko yahise yumva ko iyi SACCO itewe n’abajura agahita atabaza inzego z’umutekano zahise ziza zikagota inyubako ikoreramo iki kigo cy’imari.
Inzego z’umutekano zategereje ko bucya, ahagana saa 05h30 zagiye gufata uyu musore zimusangana umuhoro ndetse ashaka no kuzirwanya zihita zimurasa yitaba Imana.
Umunyamakuru w’Umuseke wageze kuri iyi SACCO nyakwigendera utasanganywe ibyangombwa akimara kuraswa, avuga ko inzego z’ubuyobozi zatangaje ko nta mafaranga yibwe kuko miliyoni esheshatu zarayemo zose bazisanzemo.
Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Kabgayi kugira ngo hakorwe isuzuma ku rupfu rwe.
Hari kuvugwa byinshi…
Aha harasiwe uyu musore hazindukiye abaturage benshi biganjemo abasanzwe bakorana n’iki kigo cy’imari, bavuga ko iki kigo kimaze iminsi kiri mu bibazo by’imicungire mibi bishingiye ku gutanga inguzanyo ziri hejuru ugereranyije n’iziba zigomba gutangwa.
Bavuga ko mu Ukwakira, Banki Nkuru y’u Rwanda yari yandikiye Umuyobozi n’umucungomutungo b’iki kigo cy’imari ibasaba kwegura kubera ibi bibazo byari bimaze gufata indi ntera.
Bamwe mu basanzwe ari abanyamuryango b’iyi SACCO batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa, bavuga ko hari bamwe bari batangiye gushaka gukura amafaranga yabo ari muri iki kigo cy’imari.
Hari n’abavuga ko uyu musore warashwe atari aje kwiba amafaranga ahubwo ko yari aje kwiba bimwe mu byemezo bibitse muri iyi banki kugira ngo bimwe mu bimenyetso bizasibanganywe.
Elisee MUHIZI
https://inyenyerinews.info/human-rights/ruhango-umusore-yasanzwe-muri-sacco-afite-umuhoro-ahita-araswa-arapfa/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/sacco.jpg?fit=896%2C672&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/sacco.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSMu rukerera rwo kuri iki cyumweru, mu mu mudugudu wa Gakurazo, mu kagari ka Kamusenyi mu murenge wa Byimana ahubatse ikigo cy’imari cya SACCO Ingenzi Byimana harasiwe umusore bikekwa ko yinjiyemo ashaka kwiba. Ngo yari afite umuhoro ashaka kurwanya inzego z’umutekano. Bamusanganye umuhoro ashaka kurwanya inzego z’umutekano baramurasa ahita ahagwa Uyu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS