Ruhango: Ikibazo cy’abarwayi b’amavunja mirenge imwe n’imwe giteye impungenge
Bamwe mu badepite bagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda baranenga akarere ka Ruhango ku kibazo cy’umwanda kikigaragara mu mirenge imwe n’imwe yo muri aka karere kirimo kuba hari abakirwaye amavunja, kutoga ku mubiri ndetse n’umwanda wo mu myenda.
Aha aba badepite bagaruka ku murenge wa Mwendo wo muri aka karere, bavuga ko basuye inshuro zirenze imwe ariko bakaba basanga nta mpinduka zakozwe kuri iki kibazo.
Depite Izabiriza Marie Mediatrice avuga ko iki kibazo ari indengakamere mu baturage bo muri uyu murenge kuko gikomeje gufata indi ntera aho kugabanuka.
Yagize ati”umugabo yari amaze kwihandura amavunja, amaraso ajojoba. Wareba ukuntu asa byonyine, imbyiro ku mubiri, n’imyenda yari yambaye yasaga no ku mubiri we kuko na yo yari yarabaye umukara ku buryo ashobora kuba yaraherukaga koga nko mu kwezi gushize.”
Depite Izabiriza asaba ko ubuyobozi bw’aka karere bwakurikirana iki kibazo gihesha isura mbi leta y’u Rwanda kikaba cyacyemuka byihuze.
Yakomeje avuga ko hakwiye kugira igikorwa ku bantu bakuru na bo bakabungabunga ubuzima bwabo bita ku isuku nk’uko babikora ku bana.
Mbabazi Xavier, umuyobozi w’aka karere ka Ruhango, avuga ko hagiye kurebwa ingamba nshya zakoreshwa mu guhangana n’iki kibazo cy’umwanda uvugwa mu baturage bo mu karere ke, aho yavuze ko hazashyirwaho amatsinda y’abantu bagomba kuba ijisho rya bagenzi b’abandi abo yise ba Parais (ababyeyi bo muri batisimu).
Yagize ati”twari twafashe umwanzuri ko aba bantu bagira abantu bababyara mu butisimu bakajya bakomeza kubakurikirana ndetse hari n’aho byari byatangiye bityo uwo muntu akajya ahagararira undi muyobozi ushinzwe kurebera ibikorwa by’isuku.