Umuryango wa TWAGIRAMUTARA Samuel utuye mu nzu ifite igisenge gisakaje amabuye, ku nzu yubakishije ibiti, uravuga ko utewe impungenge n’igisenge cy’inzu yabo kuko ngo amabuye agisakaye ashobora kubagwaho igihe icyo aricyo cyose.

Umubare w'amabuye asakaje inzu n'amabati ashaje bijya kungana.

TWAGIRAMUTARA Samuel, n’umuryango we batuye mu Mudugudu wa Kabambati, Akagari ka Rwoga, Umurenge wa Ruhango, mu Karere ka Ruhango bigaragara ko ukennye. Uyu muryango ufite abana batandatu (6) baba mu nzu y’ibiti iri hafi yo kugwa, amabati ashaje cyane yatobotse ndetse n’ibice by’amadebe nibyo bayisakaje, iyo nzu uyitegereje ubona ko ibyo bisa n’amabati byatobotse, mu kubura uko bagira bakabyorosaho amabuye menshi.

Ubwo Umunyamakuru w’UMUSEKE yasuraga uyu muryango, yahasanze umugore wa Twagiramutara Samuel, Mukamuyango Beatha. Uyu Mukamuyango yamutangarije ko nta bushobozi bafite bwo kubaka inzu, kubera ko bari mu cyiciro cya mbere cy’abakene; Ndetse ngo no kubona ibyokurya kuri bo biba ari ikibazo kibagoye kuko hari igihe babwirirwa bakaburara; Uretse ibyo, umugabo we ngo anafite ubumuga bw’amaguru, ku buryo imirimo myinshi itunze urugo ari we uyikora.

MUKAMUYANGO yabwiye UMUSEKE ko yabaruwe n’umukuru w’umudugudu kugira ngo yubakirwe, ariko biza kurangira nta bufasha ahawe, ahubwo ngo buri gihe bamubwiraga gutegereza. Akavuga ko n’Ubuyobozi bw’Umurenge buzi iki kibazo kuko aho batuye ari hafi y’ibiro by’Umurenge.

Yagize ati “Usibye ikibazo cy’ubushobozi buke dufite, tugira impungenge iyo imvura iguye umuyaga ugahuha, amabuye arahanuka akitura hasi akangiza ibikoresho byose ahasanze.”

MUKAMUYANGO Béatha, avuga ko iyo umuyaga uhushye bahungisha abana, bakanura n'ibikoresho.

NIYONSABA Médiatrice, Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Ruhango, avuga ko ari ubwa mbere abwiwe iki kibazo cy’uyu muryango, ngo kubera ko umubare w’ababa bakeneye gufashwa ari munini.

NIYONSABA akavuga ko icyo uyu muryango wari gukora, cyari ukwibutsa Ubuyobozi bw’Umurenge kugira ngo bashyire ku rutonde uyu muryango, ari narwo bashingiraho baha ubufasha abatishoboye.

Gusa, uyu mukozi w’Umurenge wa Ruhango avuga ko amafaranga bahabwa yo gufasha abatishoboye, ari bwo akiboneka ku buryo bumva mu bagomba kwitabwaho byihuse aba bagize umuryango wa TWAGIRAMUTARA ari bo bagomba kuza ku isonga.

Umurenge wa Ruhango uvuga ko wahawe Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (Frw 3000 000) agenewe gufasha abatishoboye. Usibye umuryango twasuye usaba ubufasha bwo kubakirwa, no gukurirwaho isakaro ry’amabuye, Umurenge wa Ruhango uherutse guha abaturage 11 batishoboye inkunga y’amabati. Abantu 8 nibo uyu Murenge uvuga ko wari usanzwe ufite, ariko ngo ku rutonde rw’abagomba gufashwa haraba hiyongereyeho umuryango wa TWAGIRAMUTARA.

Imbere y'inzu hari ikiraro cy'inka imwe uyu muryango uvuga ko waragijwe.

Aho ikiraro cyubatse harabangamye, kuko ari imbere y'umuryango w'inzu.

Usibye Amabuye abangamiye uyu muryango, n'inzu ubwayo ishobora kugwa.

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Ruhango