Umuyobozi w’ibitaro bya Rubavu Dr Kanyankole William arakangurira, abagore kutagira icyo bamarira abagabo babo baryamanye mu gihe cy’ukwezi kose kugira ngo bajye kwisiramuza.

Dr Kanyankore yasabye aba bagore ko bakora uko bashoboye kose bagafatira imyanzuro ihamye abagabo babo kuko nta mbaraga bashyira mu gikorwa cyo kwisiramuza.

Abagabo ba Bugeshi bafite icyizere ko abagore babo batazabima

Akaba avuga ko kuryamana n’umugabo udasiramuye bishobora gutera indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina, cyane cyane kanseri y’inkondo y’umura ku bagore.

Dr. Kanyankore yagize ati “Bimaze kugaragara ko abagore bo mu karere ka Rubavu bitabira gahunda zibafasha kugira ubuzima bwiza kurusha abagabo. Igikorwa cyo kwisiramuza nacyo ntabwo gikorwa uko bikwiye.

Abagore ba Bugeshi barasabwa kwima abagabo babo kugira ngo bajye kwisiramuza

Niyo mpamvu nsaba abagore bose ko nyuma y’ukwezi umugabo utarisiramuza mwajya mumuhakanira ntatere urubariro kugeza igihe agiye kwisiramuza. Ndasaba kandi abagore bose ko uzajya abona umugabo we akomeje kwinangira yazajya yegera n’umuyobozi w’umurenge bukabimufashamo.”

Nubwo Dr. Kanyankore avuga ko bakwima abagabo babo mu buriri igihe batarikebesha, ntabwo abagabo bo mu murenge wa Bugeshi babikozwa kuko bemeza ko imyaka bafite nta mugore urarwara iyo ndwara muganga avuga.

Kamanzi Athanase mu kiganiro kuri telefoni n’imirasire.com yavuze ko umugore we atatinyuka kumwima kuko mbere yo kuryamana abanza kumutereta.

Kamanzi yagize ati “Iyo tugiye gutera akabariro n’umugore wanjye tubanza kuganira tugateretana kandi ndamuzi ntabwo rwose ashobora kunyima.”

Abajijwe niba hari gahunda afite yo kwisiramuza, yasubije ati “Iyi gahunda nacyo nayikoraho kuko imyaka 52 mfite ntabwo nigeze nisiramuza kandi natangiye gutera akabariro mfite imyaka 17 gusa.”

Bamwe mu bagabo twaganiriye bavuze ko abagore baramutse bazanye uwo muco wo kwimana mu buriri bishobora gukurura amakimbirane.

Kalisa Andre umwe muri abo bagabo yavuze ko umugore we nazana ibyo kumwima azahita ajya gushaka uzamuha kandi azi neza ko umugore ariwe uzabihomberamo.

Ati “Umugore wanjye we, niwe ukunda kunsaba niyiha ibyo kunyima rero nzigendera njye gushaka umpa nibiba ngombwa nshake undi mugore uzankorera ibyo nifuza. Nta kosa nzaba nkoze kuko uwo turi kumwe nitwasezeranye.”

Iyi gahunda yo gusiramura abagabo iri mu gikorwa cyo gukangurira abaturage kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kwirinda kanseri y’umura ku bagore.

Dr. Kanyankore William yavuze ko mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara bugaragaza ko imibonano mpuzabitsina ikorwa hagati y’umugabo udasiramuye n’umugore bitera kanseri y’inkondo y’umura.

Alphonse Munyankindi – Imirasire.com