Bamwe mu bakoze ikizamini ubwo barebaga amanota yabo ahamanikwa amatangazo ku biro by’Akarere ka Rubavu (Ifoto/Nganizi O.)
Bamwe mu bakandida bakoze ikizamini cy’akazi mu kwinjiza ubudehe buvuguruye muri mudasobwa, ntibishimira uburyo bakosowe kuko basanga bararenganye bakurikije uko bakoze.
Ibi aba bakandida babivuze nyuma yaho bamaze gusohora amanota yabo, aho bamwe bavuga ko batazi icyo abakosora bagendeyeho mu gutanga amanita, ko hagarara ukubogama cyane.
Ubwo twageraga ahamanitswe amanota abo twahasanze bavugaga ko batumva ukuntu abantu barenga magana arindwi bakora ikizamini, nyuma y’umunsi umwe gusa bakaba barangije gukosorwa. Ati “Ikigaragara cyo habayeho gupfa gutanga amanota uko bishakiye.”
Undi nawe witwa Irabaruta Emmanuel warangije mu ishami ry’ikoranabuhanga (computer Engeneering) muri Kaminuza y’u Rwanda campus ya KIST, yavuze ko we yavuye mu kizamini yumva yatsinze neza ukurikije uko yari yabajijwe, ariko ngo yaje gutungurwa cyane asanga ari mu batsinzwe kandi yibaraga mu batsinze.
Irakarama yavuze ko yasanze baramuhaye zero kandi yarakoze ibintu yizeye kandi yize neza, bityo agasanga harimo amayobera mu mikosorere.
Abajijwe icyo bagendeyo bakosora, uhagarariye iki gikorwa cyo kubarura ibyiciro by’ubudehe mu Karere ka Rubavu, Harerimana Blaise avuga ko ababonye zero byaba ari ikibazo cy’uko babuze ibyo bakoze kuko bakoraga babishyira mu mashini,  bityo hari ibyaba byarabuze. Ati “Niyo mpamvu twashyizeho kujurira ku batishimiye amanota bahawe.”
Basabwe kujurira babikoze ntibyagira icyo bihindura
Nyuma yo kumanika amanota y’abakoze ikizamini, Akarere katanze itangazo rivuga ko uwumva ataranyuzwe n’amanota yahawe yajurira. Ibyo bamwe barabikoze.
Irabaruta Emmanuel nk’umwe mu bagomba kujurira yarajuriye ariko avuga ko yongeye gutangazwa no kubona ubujurire bwe nta gaciro bwahawe akomeza kugira iyo zero nk’ubusanzwe.
Si uwo wajuriye gusa, Bigirimana Innocent nawe watanze ubujurire bwe yavuze ko nawe yajuriye yizeye gukosorwa neza ariko biba iby’ubusa, kuko yagumanye ubusa yari yahawe, bityo akaba yibaza niba ubujurire bwe bwarakiriwe cyangwa butarakiriwe.
Ku byerekeye ubujurire, Blaise atangaza ko ababutanze batari benshi kandi ko bwizweho uko bikwiye bakareba uwarenganye akarenganurwa, ati “Utarabutanze we ntacyo twamumarira.”
Iki kizamini cyakozwe ku ya 18 Gashyantare 2015, nyuma y’umunsi umwe ubwo ni ku ya 19 baba batangaje amanita, aho benshi banemeza ko iryo kosora ritanyuze mu mucyo kuko bitakoroha gukosora abantu barenga Magana arindwi mu gihe kitarenze amasaha 24 gusa
Izuba-rirashe
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSBamwe mu bakoze ikizamini ubwo barebaga amanota yabo ahamanikwa amatangazo ku biro by’Akarere ka Rubavu (Ifoto/Nganizi O.) Bamwe mu bakandida bakoze ikizamini cy’akazi mu kwinjiza ubudehe buvuguruye muri mudasobwa, ntibishimira uburyo bakosowe kuko basanga bararenganye bakurikije uko bakoze. Ibi aba bakandida babivuze nyuma yaho bamaze gusohora amanota yabo, aho bamwe bavuga...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE