Rayon Sports yahawe ibihano bikaze
Nyuma y’akajagari ku mukino wahuje Rayon Sports na AS Kigali ku Cyumweru tariki ya 20 Mata 2014, komisiyo y’imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryafatiye ibihano bikarishye iyi ikipe, umunyamabanga wayo, umukinnyi n’umuyobozi w’abafana.
Uko ikibazo giteye
Ubwo umukino wari urangiye Rayon Sports yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 kuri sitade Amahoro, abakinnyi, umutoza n’abafana ngo basagariye abasifuzi ndetse bahangana n’abashinzwe umutekano.
Mu gihe mu kibuga, abashinzwe umutekano bageragezaga gutandukanya abasifuzi bayobowe na Munyanziza Gervais na bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports, abafana bari bicaye mu 10 bateye amacupa mu kibuga.
Hanze ya sitade ngo abafana bateye abashinzwe umutekano amabuye, imodoka y’umusifuzi wungirije Hakizimana Ambroise n’ibirahuri by’amadirishya n’inzugi bya sitade.
Kuwa Mbere tariki ya 21 Mata 2014, Polisi y’igihugu yatangaje ko abantu 12 batawe muri yombi kubera imvururu zagaragaye kuri uyu mukino.
Uko ikibazo cyakurikiranywe n’akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA
Komisiyo y’imyitware yahamagaje abantu barindwi barimo Ntampaka Theogene, umuyobozi wa Rayon Sports ; Gakwaya Olivier, umunyamabanga wayo ; Luc Eymael, umutoza wa Rayon Sports ; Amissi Cedric, umukinnyi ; abafana Gacinya Denis, Habaraugira Vital na Mudaheranwa Shaffi.
Cedric, yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Burundi ifite umukino wa gicuti na Tanzania kuri iki Cyumweru na Shaffi wari mu kazi i Burundi ntibitabye.
Atanga ibisobanuro, Ntampaka yavuze ko atazi icyateye imvururu kuko bitari bisanzwe, asaba ko hatekerezwa ku misifurire byatumye umutoza ajya kubaza umusifuzi.
Umuyobozi w’iyi komisiyo yabwiye umutoza wa Rayon Sports ko raporo y’umusifuzi na komiseri ivuga ko nyuma y’ifirimbi ya nyuma abakinnyi bagiye gusuhuza umutoza (fair play) we ava ku ntebe y’abatoza ajya kumusagarira.
Eymael yasubije ko amaze gusuhuza umutoza wa AS Kigali yagiye kubaza umusifuzi niba atabonye penaliti yagombaga gutangwa, ngo anamusobanuza ku minota y’inyongera yongeyeho.
Uyu mutoza yagize ati ” Ibintu byabaye bibi ubwo umupolisi yakubitaga umukinnyi Ndatimana Robert kandi atasagariye umusifuzi kuko atabikora.”
Umusifuzi Munyanziza Gervais yemeje ko ubwo yari ari kuganira n’abakinnyi, umutoza yaje amubwira ko baba batumwe, Amissi Cedric ashatse kumukubita umugeri ufata umupolisi byatumye amuha ikarita y’umutuku. Eymael yahakanye ibyo aregwa.
Eymael yasabwe ibisobanuro ku magambo yavuze ko FERWAFA iyoborwa n’amabandi, arabihakana yemeza ko yavuze ko abapolisi bakibise abakinnyi be aribo mabandi.
Umuyobozi wa komisiyo y’umutekano, Bandora Felicien yavuze ko umutoza Luc Eymael ariwe wabaye izingiro ry’imvururu. Yagize ati ” Iyo umutoza ataza gusesereza umusifuzi biriya ntibiba byarabaye.”
Bandora yemeje ko hari indirimbo ” De Gaule wabo” yaririmbwe muri sitade n’abafana ba Rayon Sports ko umuyobozi wa FERWAFA yatumye abasifuzi.
Ntampaka yavuze ko nta kibazo kiri hagati ya Rayon Sports na Nzamwita Vincent De Gaule uyobora FERWAFA, ko umuyobozi uzagwa mu ikosa azakurikiranwa ku giti cye bikava ku ikipe.
Gakwaya uvugwaho gutangiza iyi ndirimbo, yarahakanye avuga ko yaririmbwe n’abari bicaye kandi we yari ahagaze kuva umukino utangiye.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeye kwishyura ibyangijwe birimo ibirahure bya sitade n’imodoka y’umusifuzi Ambroise.
Ese abasifuzi baba ari shyashya ?
Umunyamabanga wa FERWAFA, Mulindahabi Olivier yavuze ko muri raporo eshatu zatanzwe [umusifuzi, komiseri na komisiyo y’umutekano] ntaho bagaragaje ikibazo cy’umusifuzi.
Yagize ati “Kugeza ubu nta kirego cy’umusifuzi kiragezwa muri komisiyo y’imyitwarire.”
Mu Ukwakira 2013, ubwo yasifuraga umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona, Rayon Sports yanganyije na KiyovuSports, abafana ba Rayon Sports Kanyandekwe Eugene na Nkundabayo Abouba bahagaritswe amezi atandatu n’ ihazabu y’ibihumbi 100 baregwa gusagarira umusifuzi Munyanziza Gervais.
Imyanzuro n’ibihano byafashwe na komisiyo y’imyitwarire
Komisiyo imaze kumva ibisobanuro no gusuzuma raporo zatanzwe, igendeye ku ngingo ya 14 [y’ibimenyetso] y’amategeko agenga imyitwarire, yafashe ibyemezo bikurikira :
Kubera imvururu zatewe n’abafana, Rayon Sports yahanishijwe kwakira umukino wa Musanze, usoza shampiyona nta bafana (ingingo ya 36). Iyi kipe izishyura inyangijwe (ibirahure bya siatde Amahoro n’imodoka ya Ambroise) nkuko biteganywa n’ingingo ya 21 ko ikipe iryozwa imyitwarire y’abafana bayo.
Umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yahanishijwe guhagarikwa imyaka ibiri atagera ku bibuga by’umupira w’amaguru mu Rwanda [byabereyeho amarushanwa ya FERWAFA] n’ihazabu y’ibihumbi 500 Rwf kuko yahamagariye abafana ba Rayon Sports kwanga umuyobozi wa FERWAFA abashishikariza kuririmba indirimbo ” De Gaule wabo”. (Ingingo ya 58)
Umutoza Luc Eymael yahanishijwe gucibwa ku bibuga byabereyeho imikino ya FERWAFA imyaka ibiri n’ihazabu y’ibihumbi 200 kuko yashotoye umusifuzi byabaye intandaro y’imvururu zo gusagarira umusifuzi bikozwe n’abakinnyi be. (Ingingo ya 52)
Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports, Muhawenimana Jean Claude utigeze usabwa ibisobanuro, yahagaritswe ku bibuga imyaka ibiri n’ihazabu y’ibihumbi 500 Rwf kuko yahamagariye abafana ba Rayon Sports gushyamirana n’inzego z’umutekano. (Ingingo ya 58)
Rutahizamu wa Rayon Sports, Amissi Cedric yahanishijwe guhagarikwa amezi atandatu n’ihazabu y’ibihumbi 50 Rwf kubera ubwinjiracyaha bwo gukubita umusifuzi nkuko biteganywa n’ingingo ya 52 y’ibyaha bibangamira ubusugire bw’umubiri. (Ingingo ya 52)
Abahanwa bahawe iminsi ibiri yo kujurira kuva igihe baboneye ibaruwa y’ibihano bafatiwe. Iyi myanzuro izashyikirizwa n’Impuzamashyirahamwe nyafurika y’umupira w’amaguru.
Kanda hano wumve umuvugizi wa FERWAFA asoma imyanzuro ya komisiyo y’imyitwarire
Amwe mu mafoto yo ku mukino wa AS Kigali na Rayon Sports havutsemo akajagari umukino urangiye.
titythierry@igihe.com
https://inyenyerinews.info/human-rights/rayon-sports-yahawe-ibihano-bikaze/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/04/ikoranabuhanga.jpg?fit=624%2C351&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/04/ikoranabuhanga.jpg?resize=140%2C140&ssl=1HUMAN RIGHTSNyuma y’akajagari ku mukino wahuje Rayon Sports na AS Kigali ku Cyumweru tariki ya 20 Mata 2014, komisiyo y’imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryafatiye ibihano bikarishye iyi ikipe, umunyamabanga wayo, umukinnyi n’umuyobozi w’abafana. Uko ikibazo giteye Ubwo umukino wari urangiye Rayon Sports yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 kuri sitade Amahoro, abakinnyi, umutoza...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS