President Kagame Yayobejwe cyane nabimwe mu bisambo bya Bacikacumu
Banyarwanda namwe nshuti zurwanda,ntawakwirengangiza ko igihugu cyacu cyahuye ni ntambara ikomeye,
ubwoko bwabatutsi bukicwa buzize uko bwavutse,hamwe nabahutu bazize ibitekerezo byabo.
Umuryango wa FPR inkotanyi umaze gufata ubutegetsi,binjiye mu gihugu aliko ntabwo bali bakizi, bityo rero.
hali agatsiko kabacikacumu bishyize imbere cyane barayoboka,barahakwa,bagambanira bagenzi babo karahava
bavuga ko alibo bazi igihugu kuruta abandi.Bagendeye ku bucikacumu,baba nka ba bana bavuna umuheha bakongezwa undi kubera ingufu bali bafite ibukuru.Bamwe bati natwe tuli ba afande,aliko wamubaza batayo abalizwamo,akarya indimi.
Umuhigi mubi ayobya imbwa.Bayobeje ubutegetsi karahava.Bagera naho bali barihaye akabyiniliro ngo bitwa imfura.
batangiliye ku wali perezida winteko ishinga amategeko Sebarenzi Kabuye,bamuteranya ibukuru kuko babonaga akunzwe nabaturage,aliko ntibahagaraliye aho nubu baracyakomeza.
Ako gatsiko kayobowe naba bakulikira;
Biruta Visenti wanize uburezi,aliwe wakagombye kubuvuganira.Ali mubakoze ibishoboka ngo sebarenzi
ananizwe,abifashijwemo nabavugaga ko bali mu ishyaka PL,alibo Mugabo Piyo,gatete Polikalupe,Mitali,Kalisa evariste,higiro Prosper.Ako gatsiko kahimbiye ibyaha abavuka ku kibuye kabateranya ningoma biratinda.
Babikoraga kugirango Biruta asimbura Sebarenzi mu nteko ishinga amategeko ya Kagame.
Ntitwakwibagirwa Mutsindashyaka Theoneste,wamaze kurengwa doreko mbere akili mwalimu yajyaga kwigisha abana bumugabo witwaga Mutwe Balthazar kugirango ashobore kubaho kuko umushahara utali umuhagije,ikibabaje ni uko yigeze gucyulira abanyarwanda ngo baba mu byali nkinyoni,ashaka kubabwira ko bo batubatse za Nyarutarama mu bisubizo.Ako gatsiko kigize abacikacumu kuruta abandi,ubu abana babo bali ku mugabane wubulayi aho baje bitwa impunzi kandi ba se bali ku butegetsi. Abategetsi badashobora gutunga imiryango yabomubihugu bakomereyemo, maze bakabohereza gushakisha aho bakangulira rubanda guta ibyo bakola bagataha ngo I Rwanda na amata nubuki ndetse ngo vision 2020 irabasize maze abapfu nabo bamwe bagatahuka
Mutsindashyaka rero we afite umukobwa uba noluveje,yahageze ise ali umuyobozi,yaka ubuhunzi.
depite kalisa Evalisiti afite umwana nawe muli noluvege Akaba yaraje se ali depite ahita yaka ubuhunzi
Gatete polikalupe nawe nuko umukobwa we ni impunzi muli noluveje.Hali abakobwa ba senateri gasamagera Wellars uyu nawe abakobwa be ni impunzi ibulayi.depite mukama abasi umugore we nabana bahungiye mu gihugu cyububiligi.
Ako gatsiko nabandi tuzabagezaho ubutaha bali muboretse igihugu,babeshyera bagenzi babo bahakwa,bagambana.ntitwakwibagirwa Nsengimana Joseph,uliya uruma agahuha.
Mu minsi ishize kagame yivugiye mu bwongereza ko nta mfura ihunga,none abategetsi be imiryango yabo
ni impunzi mu bihugu byiburayi,aho baza kwaka amaramuko kandi bafite ubutegetsi.
Banyarwanda banyarwandakazi,tuzabagezaho lisiti ndende ubutaha.
Mbere yo kurangiza nasaba abo bigize abacikacumu kuruta bandi,ko bageragaza guca bugufi kuko ibyo bakoze nibyo bakora ubu bazabibazwa.Ese ko bavuga ko bali bazi igihugu bakoze iki usibye kuba ba rusahulira mu nduru no kwicisha abo bagombaga kurengera.
Mbabajwe nibitekerezo by’uyu muntu, icyagendereye ntakindi ni ugucamo ibice abanyarwanda yita bamwe abanzi babandi. Ibi ntacyo byamarira sosiyete nyarwanda.