Igipolisi cyo muri Kenya cyatangaje ko kiri gukora amaperereza ku ibura ry’umunyarwanda bivugwa ko yari umutangabuhamya witeguraga kujya kuvugana n’abacamanza b’Abafaransa bakora amaperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wari perezida w’u Rwanda.

Emile Gafirita unazwi ku mazina ya Emmanuel Migisha bivugwa ko yaburiwe irengero mu cyumweru gishize.

Umuyobozi wungirije wa polisi mu mujyi wa Nairobi, Moses Ombati yabwiye umunyamakuru wacu ko uyu Gafirita yamuhamagaye mu cyumweru gishize, amubwira ko ubuzima bwe buri mu kaga.

Gafirita ngo yamusabaga kumuha inyandiko yamufasha gusaba ubufasha ku ishami rishinzwe impunzi. Ombati yavuze ko yamusabye kwihutira kugera ku ishami rya Polisi rya Dagoretti rikurikirana ibyaha (mu gace yari atuyemo), ariko ngo ntiyahageze.

Kugeza ubu nta makuru mashya y’uyu mugabo bivugwa ko yahoze mu gisirikari cy’u Rwanda araboneka kuva yabura.

Igipolisi cya Kenya cyahakanye ko kitigeze gifata uyu munyarwanda, kivuga ko abavugwa ko bamufashe bakamwambika amapingu atari abashinzwe umutekano.

Dosiye ku ihanurwa ry’indege

Abacamanza Marc Trevidic na Nathalie Poux, bari batangaje mu kwa karindwi ko bafunze amaperereza kuri iyi dosiye nyuma baza kuvuga ko bongeye kuyifungura, ngo bumve umutangabuhamya mushya.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, bivuga ko uyu mutangabuhamya yari Emile Gafirita, kandi umwunganira mu mategeko Francois Cantier yabwiye ibi biro ntaramakuru ko kuba abacamanza baremeye kongera gusubukura amaperereza yabo ari uko uyu mutangabuhamya yari uw’agaciro kanini.

Niba uyu mutangabuhamya ariwe wenyine aba bacamanza bagombaga kumva, bishobora kongera gushyira gufungwa kw’iyi dosiye yavuye mu maboko y’umucamanza Jean Luis Bruguiere watangiye kuyikoraho guhera mu mwaka wa 2007.

Kfm.co.rw