Polisi n’ Umujyi wa Kigali ntibavuga rumwe ku uri guhombya Leta amamiliyoni mu gufatira imodoka z’ abaturage
Umujyi wa Kigali uravuga ko hari uwaba yihishe inyuma y’ ibikorwa bikomeje guhombya amafaranga menshi umujyi wa Kigali, kubera imanza utsindwa z’ abaturage baba bafatiriwe imodoka bazira kwangiza ibikorwa remezo birimo imikindo n’ amatara.
- Umwe mu mikindo iheruka kugongwa ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba avuga ko urubanza rwa mbere ku muntu wavugaga ko yafatiriwe imodoka, rwaciwe nabi bituma rufatwa nk’itegeko; bityo uyu munsi Umujyi wa Kigali ukaba ukibiryozwa.
“Hari urubanza rwigeze kuburanishwa bwa mbere mu buryo bubogamye kandi bikwiye guhagarara. Jye ntazo [imodoka] mfata; aho ni ho hari akarengane. Ntabwo twaterana amagambo n’izindi nzego ariko ntabwo ari twe dufatira imodoka kandi nta mbabwiriza ahari.” Aha Ndayisaba yaganirana n’ Izuba Rirashe.
N’ ubwo Umujyi wa Kigali uhakana gutanga aya mabwiriza yo gufatira imodoka, Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda CSP Celestin Twahirwa, yatangaje ko gufata imodoka zagonze imikindo, biri mu mategeko yashyizweho n’Umujyi wa Kigali.
Yagize ati “Twebwe dushyira mu bikorwa ibyafashweho ingamba n’Umujyi wa Kigali, ibi bijyanye no kurengera ibikorwaremezo birimo imikindo n’ibindi, ibi bivuze ko ntaho rwose biteye urujijo kuko twubahiriza amategeko.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali we avuga ko nta mabwiriza ahari ahubwo ko hari abantu babyihishe inyuma; nk’ aho yagize ati, “n’iyo byatinda ntabwo bizananirana gutahurwa.”
Zimwe mu manza zikomeje gucisha amamiliyoni umujyi wa Kigali, nyuma y’ uko tariki ya 05/02/2012 imodoka y’uwitwa Uwadata Marius yagonze itara ryo ku muhanda, Umujyi wa Kigali ukoresheje Polisi ufatira Mercedes Benz C 180 ugamije ko uyu muturage yishyura 1.702.740 FRW.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Umujyi wa Kigali wanyuranyije n’amategeko ubwo wafatiraga iyo modoka, ruwutegeka kwishyura 17.775.000 Frw nk’indishyi zikomoka ku ifatira, indishyi z’akababaro zingana na 300.000 Frw, igihembo cya avoka kingana na 300.000 Frw na 100.000 Frw y’ikurikirana rubanza.
Urundi rubanza rwaciwe, Umujyi wa Kigali wategetswe kwishyura uwitwa Kagabo Achille na we wahawe 17.000.000 FRW ndetse urukiko rutegeka ko imodoka ye irekurwa n’ubwo icyo gihe Umujyi wa Kigali wari waramaze kuyiteza cyamunara.
Icyo gihe umujyi wa Kigali wifuzaga miliyoni ebyiri kuko yari yagonze umukindo, nyamara we wishyuwe miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda kandi hakiyongeraho no gusubizwa imodoka ye.
Hari abantu benshi bemera kwishyura ibyo bangije batabanje kugorana, gusa abatishyura bakitabaza inkiko biragaragara ko bagiye bahabwa amafaranga akubye inshuro zirenga icumi z’ayo Umujyi wa Kigali wifuzaga.
Ingingo ya 224 y’Itegeko no 21/2012 ryo kuwa 14/6/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko iki ari icyemezo cyafatwa na Perezida w’urukiko, bigakorwa hari impamvu zikomeye zatera gutinya ko urimo umwenda yarigisa cyangwa akonona ibintu bye byimukanwa cyangwa yizera ko ari bwo buryo bwiza bwo kwemeza nyir’ umwenda.
Rabbi Malo Umucunguzi – Imirasire.com