Mbere y’uko noheli igera perezida w’Afurika y’epfo, Jacob Gedleyihlekisa Zuma aragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu gihugu cya uganda aho azaba agiye mu biganiro bizibanda ku mutekano n’amahoro

Biteganyijwe ko perezida Zuma azasura mugenzi we wa Uganda Yoweri Museveni,ku wa 21 Ugushyingo 2014, akazava muri iki gihugu yerekeza muri Tanzania.

Ingoro y’umukuru w’igihugu cya Uganda yatangaje ko perezida Zuma na perezida Museveni bazagirana ibiganiro ku mahoro n’umutekano muri Afurika n’ibindi bibazo bibaraje inshinga. Nyuma yo kuva muri Uganda perezida Zuma azakomereza uruzinduko rwe muri Tanzania aho azagirana ibiganiro na perezida Jakaya Kikwete.

Imyaka ibaye myinshi ibi ibihugu byombi uganda na Afurika y’epfo byungukira mu mikoranire n’ubufatanye mu bucuruzi. Amakuru agera kuri Chimpreport dukesha iyi nkuru aravuga ko uru ruzinduko rw’umukuru w’Afurika y’epfo muri Uganda rugamije kubagarira ubufatanye n’imikoranire mu bya politiki, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.

Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko perezida Zuma azaba ari kumwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Ms Maite Nkoana Mashabane ndetse na minisitiri w’umutekano mu gihugu David Mahlobo.