Hakomeje kwibazwa impamvu Perezida wa Benin yangiwe kwinjira mu Burundi, aho yari azanye ubutumwa bw’Afurika yunze ubumwe bwo kumvisha Perezida Nkurunziza ko agomba kugirana ibiganiro n’abo batavuga rumwe.

Perezida Yayi Boni wa Benin

Nubwo yatumwe ibyo yagombaga kugeza ku mukuru w’igihugu cy’u Burundi ngo yababajwe no kudahirwa no kugezayo ubutumwa.

Mu mpamvu Perezidansi yatanze ku ihagarikwa ry’uru rugendo ngo ni uko ngo rwari rutunguranye kandi ngo ntago perezidansi y’u Burundi yatumweho mbere ngo irwitegure. Gusa abasesengura ibya politiki bavuga ko ibi bishobora kuviramo Uburundi guhabwa akato n’imiryango mpuzamahanga.

Perezida wa Benin yagombaga kuva muri Afrika y’Epfo aje i Bujumbura, gusa ibiro bya perezidansi y’Uburundi byatangaje ko ngo urugendo ngo rutunguranye , ikindi ngo amategeko agenga imigenderanire hagati y’ibihugu ngo ntiyubahirijwe.

Ibiro bya Perezidanse y’uburundi byatangaje ko ngo ahawe ikaze mu gihugu ikindi gihe ariko ubu ngo ntibyemewe. Uru rugendo rwagombaga kuba kuri uyu wa mbere.

Abassesengura ibyapolitiki bavuga ko ibi ari ikimenyetso ko Nkurunziza adashaka kuganira n’abo batavuga rumwe.

Abasesengura ibya politiki y’uburundi kandi bavuga ko umuryango w’Afurika yunze ubumwe wahisemo kohereza perezida Yayi Boni nyuma yo kubona ko perezida wa Uganda Yeweri Museveni wari watanzwe nk’umuhuza ntacyo yagezeho.

Ibibazo bya politiki biri mu Burundi ngo bimaze guhitana abagera kuri 350 nkuko abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi babitangaza.