Mu kinyarwanda bagira bati ” Ishyano ni agacuma , urweso bakoramo!!”

Mu cyaro iwacu iyo umugabo w’umuhinzi afashe udufaranga twavuye mu ikawa, mu dushyimbo bagurishije , akajya kutunywera urwagwa akatumara abana babirukaniye minerval ku ishuri, buri wese amubonamo umugabo-gito.
Mu mujyi sinzi ibyaho cyane, ariko nkeka ko umukozi ukorera umushahara akawumarira kuri ka Mutzig no mu tubyiniro abana babuze amata, nawe yitwa uko!!!!

Abanyarwanda twagushije ishyano rero, kuko umukuru w’igihugu Paul Kagame afite imyitwarire itagize aho itandukaniye n’iyo habe na mba!!!
Ubwo abanyarwanda barira ayo kwarika mu bukene burenze kamere, abategetsi bo; Kagame abari ku isonga; barasesa umutungo birenze ukwemera .

Si inkuru mbarirano, ejobundi ubwo Real Madrid yakinaga na Ateltico Madrid final y’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwabo mu bihugu by’Uburayi; Paul Kagame Perezida w’Urwanda rukennye nka Yobo, niho yari yibereye!!!! Yaremeye ahagurutsa indege akora urugendo rwo kuja mu Uburayi kureba amakipe atazi iyo ajya n’aho ava aho akina umupira.

AFRICA

Mu iperereza twakoze twasanze Kagame akomeje kumererwa nabi n’indwara ye y’ibisazi ifite ibimenyetso byo guhangayika cyane, no kwikanga agakomye kose. Yakomeje kubura ibitotsi kugeza n’aho imiti ye y’ibitotsi itakimufata. Ngo Umuganga we w’umunyamerika yamusabye kuzajya agerageza gusaabana cyane akajya mu bindi bikorwa bidahuye n’imirimo ye y’akazi, akajya mumikino aho abantu benshi baba bateraniye. Ngo yanamusabye kugerageza gukora amasaha make kandi imwe n’imwe mu mirimo ye akayiha abandi bantu bakaba aribo bayikora, bityo ngo akaruhuka bihagije, naho ubundi ko ashobora kuzavanamo imyenda ikiruka ku gasozi amanywa y’ihangu izuba riva!

Abahanga mu ndwara zifite ibimenyetso nk’ibyo Kagame agaragaza bemeza ko inama muganga we yamugiriye arizo ndetse ko zishobora kumufasha. Gusa, hari ukundi yazikurikiza atabyitwayemo nk’umugabo gito ujya kwinezeza abana nyina abakubitira kuryama! Izo nama aramutse azikurikije neza , infungwa zifunze zizira kwikanga ubusa kwa Paul Kagame , ntizakomeza kuzura mu buroko.

Abanyarwanda nukubitega amaso twizere ko iyi nama umukuru w’igihugu yagiriwe nabahanga azayubahiriza, kandi abasenga basenge kuko umukuru w’igihugu iyo atameze neza twese turahungabana, naho rubanda rwagiseseka bo bakahagwa.

 

 

 

 

 

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSMu kinyarwanda bagira bati ' Ishyano ni agacuma , urweso bakoramo!!' Mu cyaro iwacu iyo umugabo w'umuhinzi afashe udufaranga twavuye mu ikawa, mu dushyimbo bagurishije , akajya kutunywera urwagwa akatumara abana babirukaniye minerval ku ishuri, buri wese amubonamo umugabo-gito. Mu mujyi sinzi ibyaho cyane, ariko nkeka ko umukozi ukorera umushahara akawumarira...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE