Perezida Kagame na muhungu we Cyomoro atangiye gutsindira abanyarwanda mu mayeri yose ashoboka.

Iperereza rimaze iminsi rikorwa n’ikinyamakuru inyenyerinews, ryasanze koko aribyo ko ishyaka RPRK riliho kandi rizwi kw’izina imbaga y’inyabutatu, rikorera leta ya Kigali. Iperereza ryakozwe hifashishijwe bamwe mubahoze bakorana na RPRK, ndetse nabamwe mubakolera mw’iperereza ry’ikigali, cyakola basabye ko amazina yabo atatangazwa.

Badutangarije ko Iri shyaka rigizwe na secretaire generale Sgt James Munyandinda ariko uzwi kw’izina rya Jackson Munyeragwe wahoze akolera akazi ke mu ngabo zishinzwe kurinda Perezida wa repabulika Paul Kagame. Iri shyaka rikorera muli Kampala ho muri Uganda ngo ryanabashije gufungura radiyo, ikaba ikorera mu karere yamamaza ngo kuzatora umwami woguha abanyarwanda utari Kigeli V Ndahindurwa, iyi gahunda, muli benshi twavuganye bemeje ko ngo nta mwami utorwa, muli constitution y’u Rwanda bahindura uko bishakiye, wenda wasanga iryo tegeko ryaba ryaratowe da! Mu muco w’u Rwanda ibyo s’iby’i Rwanda. Nyuma y’aho Kagame akomereje kwikanga ngo ko bazamukura k’ubutegetsi, yafashe icyemezo cyo kurema amashyaka menshi, ndetse no gushakisha uburyo abanyarwanda bazatora umwami we yihitiyemo kuko Umwami Kigeli yakomeje kumuhakanira ko atazataha nta referendum ibaye. Nk’uko byagaragaye mu nyandiko zahise, Kagame yivugiye ko ngo azangisha Umwami Kigeli V Ndahindurwa abanyarwanda bose.

Nk’uko amateka y’u Rwanda abigaragaza, nibyo koko abanyarwanda bakunze gushaka guhirika ingoma ya cyami, aliko ibi bikaba byarakorwaga n’abakomoka mu bwoko bwa abega b’abakagara ndetse aribo Kagame ubwe akomokamo, dore ko arinabo bagambaniye Umwami Musinga agacilirwa i bunyabungo.

Abega Kagame akomokamo, nibo Abami bashakagamo abageni, nka Kanjogera, bizwi ko yari nyirasenge wa Rutagambwa ise wa Paul Kagame. Undi musaza twavuganye utashatse ko amazina ye agaragara, yagize ati: Kagame azi ko ingoma ye iri mu marembera akaba yifuza gusenya ijwi ryose ritamushyigikiye mu gihugu. Ntabwo byantangaza Kagame animitse umuhungu we kuko ishyaka imbaga yinyabutatu ivuga ko uwo abanyarwanda bazatora ariwe uzaba umwami kandi muli lisite bakoze idasobanutse yerekanaga ko Kagame na Cyomoro ali ibikomangoma. Uwo Kagame avuze niwe utorwa mu Rwanda. Ati Cyomoro niwe Kagame ashaka kwimika, ibyo Abega bashatse bagiye kubigeraho n’ubwo bitazaborohera, yashoje avuga ko barushywa n’ubusa kuko ngo  indagu ntabwo zereye Kagame cyangwa umuryango we! N’ubwo zavuze ko Ubwami alibwo buzarengera abanyarwanda bazaba bali mu kaga gakomeye ndetse n’inaralibonye zikaba zivuga ko ngo ali nawo muti wo nyine u Rwanda rushigaje wakiza inzangano, inda nini, umwiryane n’amacakubili bili mu banyarwanda. Bivugwa ko Umwami w’u Rwanda na tahuka, ngo n’inkoko ubwayo ali inkoko iziruhutsa! Bishatse k’uvuga ko ubumwe bw’Imbaga y’Inyabutatu buzaba bugiye kongera kubaho, bukazane ubumwe, ubwiyunge n’amahoro arambye. Ati bitinde bishyire cyera, Umwami Kigeli V Ndahindurwa azataha.

Twagerageje kuvugana n’abajyanama b’Umwami Kigeli ngo tubalirize ibi bitangazwa n’abanyarwanda, aliko ntibyadushobokeye. Cyokora inyandiko yasohowe n’ubuyobozi bw’umuryango Inyabutatu uvuga ko ahubwo biyamye bamwe mu bisonga by’Umwami Kigeli V ngo kuko biyitirira ibikorwa bya RPRK, dore ko gahunda yabo ngo ariyo kwimika undi mwami utari Kigeli V Ndahindurwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/f166f876.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/f166f876.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSPerezida Kagame na muhungu we Cyomoro atangiye gutsindira abanyarwanda mu mayeri yose ashoboka. Iperereza rimaze iminsi rikorwa n'ikinyamakuru inyenyerinews, ryasanze koko aribyo ko ishyaka RPRK riliho kandi rizwi kw'izina imbaga y’inyabutatu, rikorera leta ya Kigali. Iperereza ryakozwe hifashishijwe bamwe mubahoze bakorana na RPRK, ndetse nabamwe mubakolera mw'iperereza ry'ikigali, cyakola basabye ko amazina...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE