Mu Ukuboza 1968, Yoweri Kaguta Museveni, wari ukiri umunyeshuri muri Kaminuza ya Dar es Salaam, yari agiye kwicirwa mu mashyamba yo mu karere ka Cabo Delgado, mu majyaruguru ya Mozambique ariko Imana ikinga akaboko. Aha hakaba hari muri kamwe mu duce twari twarigaruriwe na FRELIMO (Front for Liberation of Mozambique), kandi ngo iyo Museveni agira igikomere cyamuhitana ryari kuba ari ikosa rya John Kawanga.

Museveni mw’ishyamba

 John Kawanga, umwe mu banyeshuri biganye na Museveni muri Ntare School mu Karere ka Mbarara ndetse no muri Kaminuza ya Dar es Salaam mu myaka ya za 60, yari umwe mu banyeshuri 6 ba kaminuza bajyanye na Museveni muri Mozambique bagiye gufasha mu rugamba rwo kurwanya ubukoloni bw’Abanyaporutigali. Bwa mbere kuva henda kuba icyari kuba igikuba mu Ukuboza 1968, Kawanga yatangarije ku mugaragaro ukuntu habuze gato ngo arase Museveni.

Wakwibaza uti ese byagenze gute?

Hari mu gitondo kimwe ubwo twari twicaye turikumva isomo ry’abarimu ba gisirikare mu ishyamba ubwo isasu ryavaga mu mbunda yanjye rikagenda. Nari nicaye ku ruhande rw’ibumoso rwa Museveni imbunda yanjye iri ku matako ireba Museveni. Nari nibagiwe gufunga safe, nuko mu buryo butunguranye humvikana booooooom. Isasu ryo mu mbunda yanjye ryari rigiye! Buri wese mu nkambi yagize ubwoba harimo n’abarimu. Nanjye naratitiraga kubera urusaku imbunda yavugije. Ntago nari narigeze numva ibintu nk’ibi mbere. Nuko Museveni n’uburakari ambwira mu Kinyankole, I we noyenda kunyita? Bishatse kuvuga “We, urashaka kunyica?. Byari ibintu biteye ihungabana” uwo ni Kawanga asobanura uko byagenze.

Abajijwe iyo isasu riramuka rifashe Museveni aho ryari gufata, Kawanga yasubije ko ntacyo yavuga N’ubwo yibuka ko : Nyuma yaho, abayobozi banyambuye imbunda, banjyana ku ruhande kumpata ibibazo, ariko nyuma nemerewe gusanga abandi. Bambajije ibibazo byinshi nasubije. Ndatekereza barashakaga kumenya uko byagenze mu by’ukuri. Banampaye gasopo yo kujya mpora nitwararitse ku mbunda no kwibuka gufunga safe.

Umunyamakuru wa Daily Monitor dukesha iyi nkuru yamubajije ukuntu Museveni yifashe nyuma yo guhushwa n’iryo sasu. Mu by’ukuri ntago twigeze tuvuga kuri ibyo bintu nyuma yaho. Ndatekereza bagenzi be na Museveni nabo barabonye ko yari impanuka,” uko niko yasubije.

Urugendo rwo muri Mozambique

Ubwo twajyaga muri Kaminuza ya Dar es Salaam, twashinze ishyirahamwe ry’abanyeshuri Museveni aba umuyobozi wacu (University Students’ African Revolutionary Front – USARF). USARF ryari itsinda ry’abanyeshuri ryashyiriweho kuganira ku bibazo bya politiki, by’umwihariko muri Afurika.”

Mu myaka ya za 60, imitwe yaharaniraga ubwigenge myinshi muri Afurika yari ifite ibiro I Dar es Salaam kandi kenshi ikagirana ibiganiro n’abanyeshuri ba kaminuza. Ubwo umuyobozi wa FRELIMO, Edwardo Mondlane, yazaga kuri kaminuza agatumiza inama, yatubwiye ko FRELIMO yari yabohoje ibice bimwe ibyatse abakoloni bo muri Porutigali. Yadusabye [uwo ari we wese wari witeguye] kugenda akirebera ibyo bice byabohojwe. Twakoreraga inama kuri kaminuza. Barindwi muri twe (Owen Tshabangu na Emmanuel Dube bo muri Zimbabwe; Andrew Shija na Msoma bo muri Tanzania; John Kawanga naYoweri Museveni bo muri Uganda; na Kapote Mwakasungura wo muri Malawi) dufata icyemezo cyo kugenda. Ndibaza Museveni yari asanzwe avugana n’abantu bo muri FRELIMO bakoreraga muri Tanzania, kubera ko yari azi bamwe muri bo. Uwo ni Kawanga ukomeza yibuka.

Ndibaza hari mu biruhuko byo mu Ukuboza 1968, ubwo 7 muri twe twiyungaga ku barwanyi ba FRELIMO kandi twagiye mu makamyo 2 tuva Dar es Salaam turambuka tujya muri Mozambique. Nyuma y’iminsi 2 yo gutegereza, muri Mozambique, batandatu muri twe n’abandi hafi ijana b’abarwanyi ba FRELIMO twahawe imbunda – nuko mu ijoro dutangira kwerekeza mu birindiro bya FRELIMO. Byadutwaye icyumweru kugirango tugere mu birindiro.”

“Tugeze mu bice byabohojwe na FRELIMO hafi y’umupaka wa Tanzania, abanyeshuri barindwi, kimwe n’abarwanyi ba FRELIMO, bahawe imbunda ngo berekeze ku rugamba”. Abajijwe impamvu, Kawanga yagize ati: “Abo bantu bari bazi ko natwe turi abarwanyi ba FRELIMO cyane ko twari twakoranye urugendo, kandi niyo mpamvu buri wese yahawe imbunda n’ubwo batandatu muri twe batari barigeze bafata imbunda mbere”

Ni nyuma yo kugera mu birindiro bya FRELIMO twahawe ibyumweru 3 byo gutozwa by’ibanze ubumenyi bwa gisirikare. Ndibuka, twahawe buri umwe amasasu atatu yo kwitoza kurasa. Twaneretswe abasirikare 4 ba Portugal bari bafatiwe ku rugamba n’abarwanyi ba FRELIMO. Ikintu nabonye cyantangaje n’uko batari (izo mbohe z’intambara) barize na gato. N’ubwo bashoboraga kuvuga Ikinyaportugal, ntibabashaga kucyandika. Tubabajije impamvu baje muri Afurika, bavuze ko guverinoma yabo muri Portugal yababwiye ko hari abantu bari kurwana bashaka gufata igice cy’igihugu cyabo. Ariko bageze ku rugamba, basanze bari kurwana n’abantu birabura gusa mu gihugu batigeze banamenya. Ibi n’ibyo Kawanga akomeza yibuka.

Kugaruka muri Uganda

Ndumva twaragarutse hagati muri za 70uko niko avuga, ariko ntiyibuka neza ukwezi bagarukiye bava muri Tanzania.

Kawanga yatangaje ko mu 1971 yabanje gukora mu buyobozi bw’ubushinjacyaha bwa leta nk’uwunganira abanyeshuri nk’uko byari bimeze icyo gihe, ahakora amezi 9 nyuma aba uwunganira leta mu mategeko wuzuye.

Abajijwe aho Museveni yahise ajya, Kawanga yasubije ko Museveni yagiye gukora mu biro bya perezida aho ngo yakoraga nk’umushakashatsi, ariko hari andi makuru avuga ko Museveni yahawe akazi mu cyitwa General Service Unit (GSU) nk’umukozi udasanzwe (Special Agent) akuwe muri Kaminuza, ariko akaba yarakomeje kuvuga ko akora nk’umushakashatsi .

Mu gitabo cye yise Sowing the Mustard Seed ku ipaji ya 28, Museveni yagize ati: Aho kujya mu Burayi kwitabira inama mpuzamahanga y’abanyeshuri, aho kwinjizwa mu nzego z’iperereza z’amahanga rimwe na rimwe byakorwaga, mu Ukuboza 1968 nateguye urugendo rw’abanyeshuri barindwi, nanjye ndimo , dusura ibice byabohojwe mu majyaruguru ya Mozambique.”

Dennis Nsengiyumva – imirasire.com

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSMu Ukuboza 1968, Yoweri Kaguta Museveni, wari ukiri umunyeshuri muri Kaminuza ya Dar es Salaam, yari agiye kwicirwa mu mashyamba yo mu karere ka Cabo Delgado, mu majyaruguru ya Mozambique ariko Imana ikinga akaboko. Aha hakaba hari muri kamwe mu duce twari twarigaruriwe na FRELIMO (Front for Liberation of...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE