Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli

Perezida wa Tanzaniya Dr John Magufuli yirukanye umuyobozi w’Urwego Rugenzura Itumanaho na benshi mu bari bagize inama y’ubutegetsi y’icyo kigo, abashinja ubushobozi buke.

Nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Mgafrica.com, imiyoborere idahwitse n’ubushobozi buke mu Rwego rw’Igihugu Rugenzura Itumanaho ngo byahombeje Tanzaniya miliyoni 181.7 z’Amadorali ya Amerika buri mwaka.

Kuva yajya ku butegetsi mu Gushyingo 2015, Magufuli yatangiye kurwanya byimazeyo ruswa no kwangiriza umutungo wa Leta byakorwaga n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma.

Akimara kurahira umwaka ushize, Magufuli yaburijemo ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge, ategeka ko miliyoni 2 z’Amadorali zari zateganyirijwe ibyo birori zibikwa zikazakoreshwa mu kubaka umuhanda wa kilometer 4.3 muri Dar es Salam.

Yanaburijemo kandi ibirori byo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, avuga ko byaba ari ugupfusha ubusa ku bintu bidafite akamaro, ahubwo ategeka ko ayo mafaranga yabikwa akazifashishwa mu kugura imiti.

Kugeza ubu, Magufuli amaze kwirukana abayobozi b’ibigo bya guverinoma barindwi, harimo umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kurwanya ruswa, Umuyobozi w’inzira za gari ya moshi muri Tanzaniya, ndetse n’Umuyobozi wari ushinzwe abinjira.

Magufuli kandi kuva yajya ku butegetsi yibanze ku gukemura ibibazo by’ikusanya ry’imisoro. Ngo mu Kuboza 2015, habonetse imisoro irenga miliyoni 643 z’Amadorali ya Amerika, bituma guverinoma igera ku ntego yayo ku rugero rwa 12%.

Mu Gushyingo, Perezida Magufuli yirukanye Uwari Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Imisoro n’Amahoro, anategeka ko hakora iperereza kuri za kontineri y’ibicuruzwa bifite agaciro ba miliyari 80 zaburiye ku cyambu cya Dar es Salam.

Kugeza ubu, hamaze gukoreshwa miliyari 37.5 z’Amashilingi mu burezi, miliyari 46.3 z’Amashilingi ku mishinga y’amazi, ndetse na miliyari 80 z’Amashilingi ku rugomero rw’amashanyarazi mu mezi atatu kugeza muri Werurwe, amafaranga atari yarigeze aboneka mbere.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/04/Magufuli.jpg?fit=633%2C356&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/04/Magufuli.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSPerezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli Perezida wa Tanzaniya Dr John Magufuli yirukanye umuyobozi w’Urwego Rugenzura Itumanaho na benshi mu bari bagize inama y’ubutegetsi y’icyo kigo, abashinja ubushobozi buke. Nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Mgafrica.com, imiyoborere idahwitse n’ubushobozi buke mu Rwego rw’Igihugu Rugenzura Itumanaho ngo byahombeje Tanzaniya miliyoni 181.7 z’Amadorali ya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE