Ange Kagame n’inshuti ye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yari i San Siro mu Mujyi wa Milan ahabereye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League hamwe n’abandi banyacyubahiro.

Perezida Kagame wari kumwe n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent De Gaulle bakurikiranye uyu mukino wamaze iminota 120 amakipe yombi yananiwe kwisobanura hakitabazwa penaliti zasize Real Madrid ikoze amateka yo kwegukana igikombe cya Champions league cya 11.

Mu bandi bantu bagaragaye kur iki kibuga bazwi ni nk’uwahoze ari umutoza wa Manchester United Sir Alex Ferguson wanegukanye iki gikombe inshuro ebyiri agitoza, Alicia Keys umunyamerikakazi wamamaye mu kuririmba wanasusurukije ibihumbi byari byitabiriye uyu mukino n’abandi cyane abafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru.

Inkuru bifitanye isano: Real Madrid yegukanye igikombe cya 11 cya Champions League (Amafoto)

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/Kagame-na-Vincent.jpg?fit=600%2C651&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/Kagame-na-Vincent.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSAnge Kagame n'inshuti ye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yari i San Siro mu Mujyi wa Milan ahabereye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League hamwe n’abandi banyacyubahiro. Perezida Kagame wari kumwe n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent De Gaulle bakurikiranye uyu mukino wamaze iminota 120 amakipe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE